Rwanda:Abakoresha Abana Iby’Urukozasoni Bakoresheje YouTube Bafashwe

RIB yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane ibakurikiranyeho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga harimo na YouTube.

Abafashwe ni Twizerimana David Youtube yitwa Smart Guys TV na Smart Nation Tv na bagenzi be batatu.

Ubugenzacyaha buvuga ko rutazihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo habo hazaza.

Ngo uwo ari we wese uzakora ibyo byaha yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo atazihanganirwa na gato.

- Advertisement -

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version