Niger: Uburusiya Bwavuze Ko Niger Niterwa Sahel Izashya

Ubutegetsi  bw’i Moscow buvuga ko byaba byiza kurusha uko abandi babibona haramutse hirinzwe ko Niger iterwa.

Uburusiya buvuga ko ikintu cy’ingenzi kurushaho ari uko amahoro yabungwabungwa kuko iriya ntambara iramutse irose yakwaguka igakwira mu gice cyose cy’Afurika kitwa Sahel.

Itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya ryasinyweho na Maria Zakharova usanzwe ari umuvugizi wayo risaba ko inzira y’ibiganiro yaba nziza kurusha uko ECOWAS yahatangiza intambara.

Aho Sahel ibera umwihariko ni uko ari igice kinini cy’Afurika gihuza Uburengerazuba n’Uburasirazuba bushyira Amajyaruguru y’Afurika gikora ku bihugu bimaze igihe bikolonizwa n’Ubufaransa, gituwe n’Abirabura n’Abarabu kandi kikaba igice kinini cyane kiruta Uburayi bwose.

- Advertisement -

Kigizwe n’ibi bihugu bya Senegal, Mauritania, Mali, Burkina Faso,  Algeria, Niger, Nigeria, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Sudani, Sudani y’Epfo, Eritrea na Ethiopia.

Ibihugu bigize Sahel

Haramutse hadutse intambara muri ibi bihugu kandi ikaza irimo n’ibihugu bikomeye ku isi byose birwanira petelori n’ibindi bikoresho by’ibanze kandi by’agaciro( raw materials) biri muri aka Karere kuyihosha byaba ikibazo kuko n’iyo muri Libya ibyayo ntibirarangira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version