Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Niger Yemeye Kugumana Abanyarwanda Umunani Mu Minsi 30
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Niger Yemeye Kugumana Abanyarwanda Umunani Mu Minsi 30

Last updated: 07 January 2022 8:40 pm
Share
SHARE

Urwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) rwamenyesheje Abanyarwanda umunani baheruka kwimurirwa muri Niger ko icyemezo kibirukana muri icyo gihugu cyasubitswe iminsi 30, mu gihe hategerejwe umwanzuro mushya kuri iki kibazo.

Ni abanyarwanda bari mu byiciro bibiri: abagizwe abere n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ku byaha bya Jenoside n’ababihamijwe ariko barangije ibihano, bagafungurwa.

Ku wa 15 Ugushyingo 2021 nibwo IRMCT yasinyanye amasezerano na Niger ubwo yari itangiye kuyobora Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro. Yemeye kwakira abo banyarwanda barekuwe n’urukiko rwa Arusha, ariko bakanga gusubira iwabo, bakabura n’ikindi gihugu cyabakira.

Inyandiko za IRMCT zigaragaza ko uko ari umunani bakiriwe na Niger ku wa 5 Ukuboza 2021.

Ni icyemezo cyinubiwe cyane n’u Rwanda, rwatangaje ko rutigeze rumenyeshwa mbere isinywa ry’ayo masezerano.

Mu buryo butunguranye, ku wa 27 Ukuboza 2021 Guverinoma ya Niger yatangaje ko “ku mpamvu za dipolomasi” bariya bantu bagomba kuva ku butaka bwayo mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Bahise bitabaza IRMCT, basaba ko icyemezo cya Niger cyaba gihagaritswe kugeza Urwego ruteguye ubundi buryo bakwimurirwa mu kindi gihugu gitekanye cyangwa icyemezo kibirukana mu gihugu gikuweho.

Ni ikirego cyasuzumwe n’umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche ku wa 31 Ukuboza 2021.

Yanzuye ko kubirukana mu gihugu binyuranye n’amasezerano IRMCT yasinyanye na Niger, yarimo ingingo iteganya ko bazamara muri Niger nibura umwaka umwe nyuma yo kwimurirwayo, muri icyo gihe bakabeshwaho n’ubushobozi buzatangwa n’Urwego (IRMCT), buva mu misanzu y’ibihugu binyamuryango.

Yakomeje ati “Umucamanza ategetse Niger guhagarika icyo cyemezo kibirukana mu gihugu no kwemerera abantu bimuriweyo kuguma ku butaka bwayo, hakurikijwe ingingo z’amasezerano ateganya ko bimurwa, mu gihe hategerejwe icyemezo cya nyuma kuri iki kibazo.”

Jeune Afrique yatangaje ko yabonye ibaruwa yandikiwe abavoka ba bariya banyarwanda ku wa 3 Mutarama 2022, ibamenyesha ko ubusabe bwabo bwemewe.

Iyo baruwa yanditswe na Horejah Bala-Gaye, Umukarani w’Umwanditsi wa IRMCT, Abubacarr M. Tambadou, igira iti “Mu izina ry’umwanditsi Bwana Tambadou, ndabamenyesha ko Repubulika ya Niger yemeye gusubika icyemezo cyo kwirukana mu gihugu abakiliya banyu mu gihe cy’iminsi mirongo itatu.”

“Bityo, abo bantu umunani bari barakiriwe na Niger bashobora gukomeza gukora ingendo muri icyo gihe Urwego hamwe n’Umuryango w’Abibumbye bashaka igisubizo.”

Ni ikibazo gishobora kugorana, kuko kugira ngo birukanwe muri Niger byasaba ko baba bafite ahandi hantu berekeza.

Kugeza ubu u rwanda rwemera kubakira, cyane ko abataragizwe abere barangie ibihano bakatiwe ku byaha bya Jenoside.

Mu bantu icyenda bari baraheze i Arusha nyuma yo kurekurwa n’urukiko, umunani ni bo bemeye kujya muri Niger nubwo yari yemeye kubakira bose.

Barimo abahoze ari abanyapolitiki nka Protais Zigiranyirazo wayoboye Perefegitura ya Ruhengeri akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.

Mu basirikare harimo Major François-Xavier Nzuwonemeye, Colonel Alphonse Nteziryayo wayoboye Military Police, Lieutenant-Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous-Officiers (ESO) i Butare, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare na Captain Sagahutu Innocent.

Jérôme Bicamumpaka we ntabwo yayanye nabo, avuga ko afite uburwayi akeneye kwivuza muri Kenya.

TAGGED:featuredIRMCTJenosideNiger
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nta Wemerewe Kongera Gutega Igare Cyangwa Moto Atarikingiza COVID-19
Next Article Ingengabihe Y’Uko Abanyeshuri Bazagezwa Ku Mashuri Yatangajwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?