Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nigeze Gukora Ikosa Manura Agapfukamunwa, Barankebuye Ndabireka: CP Kabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Nigeze Gukora Ikosa Manura Agapfukamunwa, Barankebuye Ndabireka: CP Kabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 May 2021 5:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi wa Polisi Commissioner of Police John Bosco Kabera yavuze ko hari igihe yigeze kumanura agapfukamunwa avugana n’abanyamakuru ariko bamukebuye arabireka.

Yabyanditse kuri Twitter nyuma y’uko hari abakoresheje urwo rubuga bashyiraho ifoto yamanuye agapfukamunwa bamubwira ko nawe agomba kuzirikana ko COVID-19 nawe yamufata.

Yasubije ko nyuma yo gukeburwa yahise yiha intego yo kutazongera kukamanura.

Kuri Twitter yanditse ati: “…Hano rero hari cyera nkora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa mvugisha abanyamakuru, nahise nkeburwa kuburyo kuva icyo gihe kugeza ubu nkambara neza cyane. Twese rero dukomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda koronavirusi.”

Ku mbuga Polisi ihuriraho n’abanyamakuru byari byiriwe byabaye ikiganiro gishyushye nyuma y’uko kuri Twitter uwiyise UMUKARITASI abajije CP Kabera impamvu we yigeze kugaragara atambaye neza agapfukamunwa.

Umuvugizi wa Polisi yiseguye ko yigeze kwambara ‘nabi’ agapfukamunwa ariko baramukebura, kuva icyo gihe ntarongera!

Inzego z’ubuzima zikomeje kwibutsa abaturage akamaro ko kwambara neza agapfukamunwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda COVID -19.

COVID-19 ntitinya impuzankano iyo ariyo yose…

 Inshuro nyinshi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera yabwiye Abanyarwanda ko icyorezo COVID-19 ntawe gitinya.

Aherutse kubwira Taarifa ko n’ikimenyimenyi hari umupolisikazi kishe ubwo yari mu kazi k’ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Abajijwe niba hari imibare y’abapolisi baba baranduye kiriya cyorezo, icyo gihe yadusubije ko ntayo yateguye ariko ko ‘bahari.’

Aherutse kubwira Taarifa ko COVID-19 igatinya abapolisi cyangwa abandi bambara impuzankano
TAGGED:AgapfukamunwaCOVID-19featuredKaberaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Miliyari 5.7 Frw Za Leta Zakoreshejwe Nabi Mu Mwaka Ushize
Next Article Banque Populaire Du Rwanda Igiye Kugurwa N’Iyo Muri Kenya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?