Muri Tanzania niho Element EleéeH yasohoreye amashusho y’indirimbo ‘Njozi’ yakoranye na Marioo, umwe mu bahanzi bo muri Tanzania bakomeye.
Amashusho y’iyo ndirimbo yateguwe kandi anonosorwa na Folex, umu ‘producer’ ukomeye usanzwe ukorera indirimbo icyamamare Diamond Platnamz.
Si iza Diamond atunganya gusa ahubwo harimo n’iz’abandi bahanze bakorera mu nzu ye itunganya umuziki yitwa Wasafi.
Amajwi yayo yatunganyijwe na Element ubwe, ubu akaba ari kwitegura gusohora indi ndirimbo yise ‘Maaso’.
Mbere yo kuva muri Tanzania, Element arateganya kuzaganiriza abanyamakuru b’aho akababwira iby’umuziki we muri rusange n’iby’iyo ndirimbo ari gukorana na Marioo.
Nyuma ya Tanzania, azakomereza muri Uganda, akazahakorera igitaramo yatumiwemo na Ray G kizabera i Mbarara kuri Stade Kakyeka, hazaba ari tariki 01, Ugushingo, 2025.
Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo izaba ari ibihumbi 20 UGX (ni ukuvuga arenga 8000 Frw) mu myanya isanzwe, muri VIP bibe ibihumbi 50 UGX (arenga ibihumbi 21 Frw).
Ray G ari mu bahanzi bagezweho mu muziki wa Uganda, by’umwihariko yarushijeho kumenyekana mu Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo ‘Hama’ na Bruce Melodie.