Mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe haravugwa nkongwa yibasiye ibinyampeke birimo ibigori n’amasaka.
Aba baturage batakambiye itangazamakuru ko niba ntacyo RAB ikoze ngo ibatabare bashobora kutazagira ikintu kinini basarura muri ibyo binyampeke.
Taarifa itegereje kumenya icyo ubuyobozi bwa RAB ivuga kuri iki kibazo cyugarije abahinzi bo muri Nyamagabe.
Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu gihembwe cya mbere cy’ubuhinzi wabaye mwiza nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’ubuhinzi ndetse na Minisiteri y’imari n’igenamigambi.
Mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2023 hari ikindi kibazo cya Nkongwa kigeza kuvugwa mu bigori byo mu Karere ka Nyabihu na Rubavu ariko kiza gukemuka.
Nkongwa ikunze kwibasira ibihingwa biba byaratewe hakoreshejwe ifumbire mvaruganda.
Hari abahinzi bo mu murenge wa Kibilizi mu karere ka @Nyamagabe bavuga ko bibasiwe na nkongwa yiganje mu masaka n'ibigori bakaba ngo badashoboye guhangana nayo bityo bakagira impungenge, ko izatuma ntacyo basarura.@RwandaAgri @RwandaAgriBoard pic.twitter.com/VipPLd54JR
— TV1 Rwanda (@TV1Rwanda) March 22, 2024