Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: No Mu Bihe Bigoye Ubukungu Bw’U Rwanda Bwihagazeho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

No Mu Bihe Bigoye Ubukungu Bw’U Rwanda Bwihagazeho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 November 2021 3:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Banki y’u Rwanda yatangaje ko imibare y’ubukungu mu mwaka ushize w’ingengo y’imari yerekana ko ubukungu bwazamutseho 4.4% mu gihe umwaka ushize bwari bwazamutseho 2.3%.

Iyi mibare yasohotse muri  raporo yasohowe na Banki nkuru y’u Rwanda yatangajwe kuri uyu wa Mbere.

Yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho byibura 2.1% ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari washize.

Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko imvano y’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda kandi ruri mu bihe bya COVID-19 ryatewe ahanini n’umuhati Leta y’u Rwanda yashyize mu kuzahura ubukungu.

Imwe mu ngamba u Rwanda rwafashe ni ugushinga ikigega rwise Economic Recovery Fund.

Ikindi ni uko Banki nkuru y’u Rwanda yakoze uko ishoboye irinda ko ifaranga ryatakaza agaciro kandi ngo ibi byagize uruhare mu kurinda ko ubuzima bw’izindi banki buhungabana cyane.

Indi mpamvu Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko yabaye intandaro y’izamuka ry’ubukungu ni uko umusaruro mu by’ubuhinzi n’inganda wazamutse.

Muri  uyu mwaka w’ingengo y’imari, umusaruro ukomoka ku buhinzi wazamutseho 4.9 % ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wawubanjirije kuko uriya musaruro wari uri kuri 2.1%.

Inteko y’abahanga ba BNR bakora Politiki y’ifaranga ry’u Rwanda

Umusaruro ukomoka ku buhinzi mu mwaka wa 2020/2021 wongereye umusaruro igihugu cyagize kuko wawuzamuye ko igipimo cya 62.3%.

Ni umusaruro wazamutseho 4.9% bitewe n’uko ikirere cyiza cyatumye umusaruro uzamuka ku kigero kiyongereyeho 1.1% mu gihembwe cya mbere cy’ihinga kitwa Season A.

Raporo ya Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wazamutseho 8.9% binyuze mu kwiyongera cyane cyane kw’ibikorerwa mu nganda zitunganya ibintu zikabivanamo ibindi wiyongereyeho 2.6%, umusaruro wakomotse ku nganda zikora iby’ubwubatsi warazamutse ungana na 7.8% ugereranyije na 11.6% by’umwaka wabanje.

Abahanga ba Banki nkuru y’u Rwanda bavuga ko kuzamuka kw’urwego rw’inganda kwatijwe umurindi n’ibikorwa remezo Leta yubatse byafashije mu gutuma inganda zikora neza ndetse no mu gihe cya Guma mu Rugo.

Muri iki gihe[cya Guma mu Rugo], inganda zikora iby’ubwubatsi zakomeje gukora, inyubako zirubakwa n’ibindi bikorwa remezo.

Ubwo ingamba zo gukumira COVID-19 zoroshywaga, Leta n’abikorera bahise bashyira imbaraga mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bituma amabuye agurishwa hanze yiyongera.

Uru rwego rwatumye ubukungu buzamukaho byibura 1.5 bivuye ku ibanuka rya 25.8% byatewe n’uko amabuye yahenze ku isoko mpuzamahanga kuko hacukurwaga macye.

Urwego rwa serivisi rwazamutseho 2.2% mu mwaka wa 2020/2021 mu gihe rwari rwazamutseho 1.6%.

Igice cy’uru rwego cyatumye ruzamuka cyane mu mibare ni ICT yazamutseho 24.4% ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.

Mbere byari biri kuri 22.3%.

Ubukungu bw’u Rwanda bwihagazeho no mu bihe bya COVID-19

Urw’imari rwo rwazamutseho 7.8% bivuye kuri 0.8%, ubucuruzi bwazamutseho 6.3% buvuye kuri 5.2% , urwego rw’ubwubatsi rwazamutseho 4.6% ruvuye kuri -1.5% kimwe n’uko byagenze mu nzego z’ubushakashatsi mu by’ubuhanga na tekiniki  byazamutseho 8.3% bivuye kuri 2.1%.

Ubukerarugendo bwarazahaye…

Raporo ya Banki nkuru y’igihugu ivuga ko n’ubwo muri rusange inzego nyinshi z’ubukungu zihagazeho mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, ariko urwego rw’ubukerarugendo rwo rwarakubititse biratinda!

Byose byatewe n’uko ingendo zahagaze, abantu bagasabwa kuguma mu ngo.

Indege zarahagaze, pariki zirafungwa n’ibindi bintu byose by’ubukerarugendo birahagarara.

Umusaruro wavaga mu bwikorezi wagabanutseho -11.6 uvuye kuri kuri -2.8 mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wawubanjirije, mu gihe hoteli na restaurants zahombye ku kigero cya -36.4% bivuye kuri -9.3%.

Ingendo za ba mukerarugendo zarahagaze bituma ibyo zinjizaga bigabanuka  ku kigero cya -37.6%  bivuye kuri -2.0%

Uburezi nabwo bwarazahaye bituma amashuri afungwa.

Yafunzwe guhera muri Werurwe kugeza mu Ukwakira, 2020 bituma umusaruro yatangaga mu bukungu ugabanuka ku kigero kiri hagati ya 5.9% na 16.5% hagati ya 2019 na 2020.

Urundi rwego rwahuye n’ikibazo ni icya za Banki biturutse ku bantu bafashe

Imibare ya Banki nkuru y’u Rwanda yerekana ko muri rusange ubukungu bw’u Rwanda bwihagazeho n’ubwo butabuze kugerwaho n’ingaruka za kiriya cyorezo.

TAGGED:AmafarangaBankiCOVID-19featuredRwandaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RBC Yagizwe Ikigo cy’Icyitegererezo Mu Gukingira COVID-19 Muri Afurika
Next Article U Rwanda Rwakiriye Icyiciro Cya Nyuma cy’Inguzanyo Ya Miliyoni $91 Zo Kurwanya Imirire Mibi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?