Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nsabimana ‘Sankara’ Yasabye Ubushinjacyaha Kubahiriza Amasezerano Bagiranye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Nsabimana ‘Sankara’ Yasabye Ubushinjacyaha Kubahiriza Amasezerano Bagiranye

admin
Last updated: 03 February 2022 9:17 am
admin
Share
SHARE

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ uregwa ibyaha by’iterabwoba yabwiye Ubushinjacyaha ko bwarenze ku masezerano bagiranye akabufasha mu iperereza, asaba urukiko kumugabanyiriza ibihano.

Nsabimana yitabaje Urukiko rw’Ubujurire asaba kongera kugabayirizwa igihano, kikava ku myaka 20 yahanishijwe n’Urukiko rukuru kikajya ku myaka itanu.

Iki gihano urukiko rwa mbere rwarakigabanyije kuko hagendewe ku byaha yahamijwe yagombaga guhanishwa igifungo cya burundu, ariko hahabwa agaciro impamvu nyoroshyacyaha zirimo ko yaburanye yemera icyaha, akagisabira imbabazi kandi akacyicuza.

Umucamanza yabajije Me Rugeyo Jean wunganira Nsabimana ‘Sankara’ itegeko bashingiyeho basaba gukomeza kugabanyirizwa, avuga ko ntaryo.

Gusa ngo nta n’itegeko ribuza kubisaba umucamanza, kubera ko yemeye icyaha kandi yatanze amakuru yafashije inzego z’ubutabera kugera kuri byinshi.

Yakomeje ati “Ibihano yahawe kabone nubwo urukiko rwagabanyije, ariko biracyari hejuru.”

Gusa Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Nsabimana yasabye aburana byo kugabanyiizwa ibihano yabihawe, ku buryo ubujurire bwe butakwakirwa.

Mu zindi mpamvu Sankara yatanze harimo ko afite uburwayi budakira, ko ari imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo nabyo ko bashingirwaho mu gutuma Urukiko rw’Ubujurire rwongera kumugabanyiriza ibihano.

Me Rugeyo yanakomoje ku buryo Sankara yafatanyije n’Ubushinjacyaha mu iperereza, kugira ngo inzego z’iperereza zibone amakuru ahagije kandi menshi y’ingirakamaro.

Ubushinjacyaha ngo bwabihereyeho bumusabira kugabanyirizwa ibihano, ariko ngo ntibyumvikana uburyo ku Rwego rw’Ubujurire butamufasha kandi barabyumvikanyeho.

Ati “Ndabivuga nti gute! Bamusabye gutanga amakuru afasha inzego z’iperereza arabyemera, yarabikoze. Bubirengaho ku rwego rwa mbere bumusabira ko agabanyirizwa. Ntibyumvikana ukuntu amakuru yatanze yafashije inzego z’ubutabera kugira ngo ubutabera bugerweho, ariko ku nyungu za Sankara, ibimureba ku giti cye agomba kububonamo inyungu, kubera ko na we yatanze ariya makuru, yaburanye yemera icyaha, asaba imbabazi, ngo ntabibone.”

Byongeye, ngo hari abantu bamwe bari kumwe muri FLN, ariko bo bajyanywe mu kigo cya Mutobo ngo basubizwe mu buzima busanzwe.

Nsabimana ‘Sankara’ yatanze urugero ku rubanza rw’Uwitwa Gahongayire Jeanne wari ukurikiranyweho icyaha cyagombaga gutuma afungwa burundu, ariko urukiko rwamuhanishije gufungwa imyaka icumi kubera ko yagabanyirijwe.

Yanageze ku ngingo z’amategeko zigena ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n‘Ubushinjacyaha.

Yavuze ko ku wa 17 Gicurasi 2019, ubwo yari kumwe n’uwamwunganiraga Me Moise Nkudabarashi bahuye n’uwari Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana n’Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure unamushinja muri uru rubanza.

Umushinjacyaha mukuru ngo yamuhaye icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, ati “Sankara uracyari muto, uri n’imfubyi, MRCD na FLN baraturembeje, dufashe natwe tuzagufasha. Tuzagufasha tugusabire igihano gito cyane, gito, gito gishoboka kugira ngo nawe usubire mu buzima busanzwe, ushake umugore, ukore ubuzima bwawe, ariko nawe dufashe turengere inyungu z’umutekano w’igihugu n’inyungu z’ubutabera.”

“Bati ‘Uramutse utabikoze, ibi byaha ukurikiranyweho bifite uburemere bushobora kuba wahanishwa n’igifungo cya burundu’. Ibyo ni ibintu njyewe nk’umuntu wize amategeko umenyereye imikorere y’Abongereza, ni ibintu byemewe mu rwego rw’amategeko.”

Yakomeje ati “Njyewe ibyo bansabye narababwiye nti njyewe najyaga nirirwa mbarwanya, uzi ko koko burya mushyira no mu gaciro? Njyewe ibyo munsaba niteguye kubikora byose, nkarengera inyungu z’umutekano w’igihugu, inyungu z’ubutabera, inyungu za sosiyete nyarwanda ariko nanjye nizere ko ibyo munyizeza muzabikora.”

Icyo gihe ngo umwunganizi we yamushishikarije kubikora.

Icyo gihe ngo yifuzaga ko ibibazo birangira vuba agafatanya n’abandi kubaka igihugu, yiyemeza gufasha Ubushinjacyaha nabwo bukazamufasha.

Sankara yakomeje ati “Bo bari bafite ikibazo cy’uko nzagera no mu rukiko nkabahinduka, kuko baravugaga ngo ubu uzagera mu rukiko uvuge ngo twagukoreye iyicarubozo, ndavuga oya, ntabwo ndi umugabo uhinduka ku ijambo, njyewe ibyo mbemereye nzabikora kugeza ku munota wa nyuma, nanjye muzankorere ibyo munyemereye, wunguke nanjye nunguke.”

“Ikibabaje, Umushinjacyaha twagiranye amasezerano ari kumwe n’Umushinjacyaha mukuru , uyu munsi ni we wagakwiye kuba ahagaze hano mu rukiko aharanira inyungu zanjye, yubahiriza ibyo twumvikanye, arimo aransabira imyaka 25 ngo nzagwe muri gereza ntarongoye kandi ari we wanyizezaga ko bazampa igihano gito kugira ngo nzane fiancée wanjye, ihogoza ryanjye, nari nsize hanze. Ibyo ntabwo ari byo.”

Ubuhamya bwe bwatanze umusaruro 

Sankara yavuze ko bamukatiye imyaka 25 yo gufungwa itaba ari intsinzi y’Ubushinjacyaha, ahubwo yaba ari iy’abantu binangira bakanga gufasha ubutabera kuko baba bazi ko wabufasha cyangwa utabufasha, ntacyo wabyungukiramo.

Yavuze ko nyuma y’ariya masezerano, nyuma y’iminsi 13 umusaruro watangiye kuboneka.

Harimo ko hashingiwe ku bimenyetso no ku buhamya bwe, hasabwe ubufatanye mu iperereza mu gihugu cy’u Bubiligi, hasakwa inyubako n’imodoka bya Paul Rusesabagina, Eric Munyemana na Marie Claire Ingabire, hanasabwa ko babazwa.

Ku wa 18, Ukwakira 2019 Rusesabagina yabajijwe n’ubugenzacyaha mu Bubiligi hari n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ahakana uruhare rwe mu bikorwa byose yabajijweho.

Ku wa 21 Ukwakira 2019 Polisi yo mu Bubiligi yasatse kwa Rusesabagina i Brusseles, hafatirwa ibintu bitandukanye birimo telefoni ebyiri, mudasobwa n’inyandiko zitandukanye.

Kubwe, ngo Ubushinjacyaha bufata ko yagabanyirijwe ibihano mu buryo bufatika, mu gihe “bwakabaye bumufasha gutakamba.”

TAGGED:featuredNsabimana SankaraPaul Rusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yagiye Gukora Ikizamini Cy’Ibinyabiziga Atapimwe Bamusabye Kubikora Ahimba Ubutumwa Bwa RBC
Next Article Ejo Nzamera Nte?- Ikibazo Cyizugariza Isi Y’Ejo Hazaza Kurusha Iya None
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?