Mu ijambo yaraye agejeje ku Bakuru b’ibihugu, aba Guverinoma, abahanga muri Politiki n’abanyamakuru mpuzamahnga, Perezida Paul Kagame yavuze ko burya Demukarasi nyayo igomba kuba ishingiye ku baturage b’igihugu runaka n’ibyo bo bashaka.
Iriya nama yabivugiyemo yitwa World Policy Conference, ikaba iri kubera muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, mu Mujyi wa Abu Dhabi.
Iyi nama irigirwamo ibibazo bireabana na Politiki biri ku isi n’uburyo bwacyemurwa.
Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yavuze ko Demukarasi nyayo yagombye kwita ku byifuzo by’abaturage, ikareba umwihariko wabo n’amateka yabo.
Avuga ko Demukarasi igomba kureba ibyo abaturage bashaka ikabibaha.
Yabwiye abari bamuteze amatwi ko kutumva iri hame, hari aho bituma abantu bamwe bagira urujijo mu gusobanura Demukarasi.
Yagize ati: “ Ntidushobora kuvuga Demukarasi idashingiye ku bushake bw’abaturage, aho batuye, n’ibyo bo ubwabo bifuza.”
Demukarasi: Ubutegetsi bw’abaturage
Demukarasi ni ijambo ry’Ikigereki rihuje amagambo abiri Democracy dēmos bivuga abaturage na kratos bivuze ubutegetsi.
Ni uburyo bwo kuyobora burangwa n’uko abaturage mu bushake bwabo bahitamo uko bayoborwa, ababayobora n’abatora amategeko azabagenga.
Abatorwa ni abantu batoranywa n’abaturage kugira ngo bazakore mu nyungu rusange z’abaturage aho kuba mu nyungu z’abatowe, iz’imiryango yabo cyangwa iz’inshuti zabo.
Ku rundi ruhande ariko, uko imyaka yahitaga indi igataha, abantu batandukanye bahaye Demukarasi ibisobanuro bitandukanye ariko byose bihuriye ku ngingo y’uko abaturage ari bo bayobozi b’igihugu cyabo binyuze mu kwihitiramo ababayobora.
Abagereki nibo batangiye bwa mbere gukoresha ubu buryo bw’imiyoborere. Hari mu Kinyejana cya gatanu Mbere ya Yezu Kristu.
Byatangiriye mu Mujyi wa Athenes mu Bugereki, ku isonga hakaba umugabo witwaga Pericles watangije ubu buryo bwo kubaza abaturage uko bumva ibintu bigomba gukorwa.
Ubu buryo bwaragutse bugera no mu bundi bwami bw’Abami bwategetsi isi harimo n’Abarimani.
Abaromani bo bari bafite na Sena.