Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nta Gishengura Nko Kutamenya Aho Abawe Bari- Hon Mukabalisa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nta Gishengura Nko Kutamenya Aho Abawe Bari- Hon Mukabalisa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 April 2023 3:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa yabwiye abagiye kwibuka Abatutsi biciwe i Kinazi mu mwaka wa 1994 ko abantu bafite ababo batazi aho biciwe ngo babashyingure, bashengurwa n’agahinda.

Abafite ababo biciwe i Kinazi n’inshuti zabo baraye yo mu ijoro ryo kwibuka ryakurikiwe no gushyingura imibiri igera kuri 40.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda Hon Donatille Mukabalisa wari umushyitsi mukuru yongeye kwibutsa abazi aho imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yajugunywe ko bahavuga kugira ngo abahafite ababo baruhuke umutima.

Yagize ati: “  Iyo ubashije gushyingura uwawe uba uruhutse kuko nta kintu gishengura umutima nko kuba utazi aho abawe bari. Gushyingura uwawe bitanga ituze.Tuzakomeza kugaragaza ukuri kwacu, kugeza igihe ikinyoma kizaba kitagifite umwanya”.

Abatutsi biciwe i Kinazi bishwe urupfu rubi kubera ko hari abaharokokeje bavuga ko hari impunzi z’Abarundi zabaga hafi aho  zokeje zimwe mu nyama z’imibiri y’Abatutsi zikazirya.

Urwibutso rwa Kinazi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bagera ku 65.000.

Hahoze ari muri Komini Ntongwe muri Perefegitura ya Gitarama.

Abahiciwe bari Abatutsi bari bavuye mu bice bitandukanye birimo ahitwa Gisari, Kibanda, Kinazi, Rutabo, Nyakabungo, Nyarurama  n’ahandi.

Abarokokeye i Kinazi bavuga ko muri iki gihe biyubatse kandi bafite icyizere cyo kubaho no gutera imbere kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose.

Bashimira Inkotanyi zabarokoye kandi bakavuga ko batazigera batatira igihango bagiranye nazo.

TAGGED:AbatutsifeaturedHuyeIntambaraJenosideKinaziMukabalisaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Y’u Rwanda Yahuguye Iya Sudani Y’Epfo
Next Article ‘Mwana Ukundwa’: Gahunda Yo Kugabanya Igwingira Muri Nyamasheke
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?