Nta Gishengura Nko Kutamenya Aho Abawe Bari- Hon Mukabalisa

Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa yabwiye abagiye kwibuka Abatutsi biciwe i Kinazi mu mwaka wa 1994 ko abantu bafite ababo batazi aho biciwe ngo babashyingure, bashengurwa n’agahinda.

Abafite ababo biciwe i Kinazi n’inshuti zabo baraye yo mu ijoro ryo kwibuka ryakurikiwe no gushyingura imibiri igera kuri 40.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda Hon Donatille Mukabalisa wari umushyitsi mukuru yongeye kwibutsa abazi aho imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yajugunywe ko bahavuga kugira ngo abahafite ababo baruhuke umutima.

Yagize ati: “  Iyo ubashije gushyingura uwawe uba uruhutse kuko nta kintu gishengura umutima nko kuba utazi aho abawe bari. Gushyingura uwawe bitanga ituze.Tuzakomeza kugaragaza ukuri kwacu, kugeza igihe ikinyoma kizaba kitagifite umwanya”.

- Advertisement -

Abatutsi biciwe i Kinazi bishwe urupfu rubi kubera ko hari abaharokokeje bavuga ko hari impunzi z’Abarundi zabaga hafi aho  zokeje zimwe mu nyama z’imibiri y’Abatutsi zikazirya.

Urwibutso rwa Kinazi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bagera ku 65.000.

Hahoze ari muri Komini Ntongwe muri Perefegitura ya Gitarama.

Abahiciwe bari Abatutsi bari bavuye mu bice bitandukanye birimo ahitwa Gisari, Kibanda, Kinazi, Rutabo, Nyakabungo, Nyarurama  n’ahandi.

Abarokokeye i Kinazi bavuga ko muri iki gihe biyubatse kandi bafite icyizere cyo kubaho no gutera imbere kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose.

Bashimira Inkotanyi zabarokoye kandi bakavuga ko batazigera batatira igihango bagiranye nazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version