Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nta Makuru Y’Uko Mu Rwanda Hari Ubwoko Bushya Bwa COVID-19: Minisitiri Ngamije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nta Makuru Y’Uko Mu Rwanda Hari Ubwoko Bushya Bwa COVID-19: Minisitiri Ngamije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 June 2021 2:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22, Kamena, 2021 Dr Daniel Ngamije yavuze ko nta makuru inzego z’ubuzima z’u Rwanda ziramenya y’uko ubwoko budasanzwe bwa COVID-19 buvugwa mu Buhinde n’ahandi bwageze mu Rwanda.

Avuga ko hari gukorwa ubushakashatsi ngo harebwe niba bwarageze mu Rwanda kandi ko bitarenze mu mpera z’iki Cyumweru hazaba hamenyekanye niba ihari cyangwa idahari.

Ati: “ Kugeza ubu nta makuru dufite ko mu Rwanda hageze inkubiri ya gatatu ya COVID-19 ariko iri henshi ku isi. Turi gukora ubushakashatsi ngo turebe niba hari virusi itandukanye niyo twari dusanzwe dufite kuko kugeza ubu zavuzwe muri Afurika y’Epfo, mu Buhinde …”

Ngamije yabwiye RBA ko hari abo inzego z’ubuzima zapimiraga ku kibuga cy’indege zikabasangana iriya virusi, bakitabwaho.

Abivuze mu gihe imibare y’abandura icyorezo COVID-19 mu Rwanda imaze iminsi yiyongera ‘cyane.’

Bwatumye haterana Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Paul Kagame ifatirwamo imyanzuro irimo ko abatuye u Rwanda bose bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa moya z’ijoro.

Mu mabwiriza mashya, ibikorwa byemewe gukomeza ariko bikajya bifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugira ngo abantu babe bageze mu ngo zabo saa moya z’ijoro.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rigira riti:“Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse n’ingendo hagati y’Uturere tundi tw’igihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi.  Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.”

Inama zikorwa imbonankubone  nazo zemerewe gukomeza, ariko umubare w’abazitabira nturenge 30% by’ubushobozi bwo kwakira inama bw’aho bateraniye.

Abitabira inama kandi bagomba kuba bipimishije COVID-19.

Muri ayo mabwiriza kandi, amateraniro harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose, birabujijwe.

Imihango y’ubukwe yose irimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bw’inzego za Leta no mu nsengero byasubitswe.

Ni mu gihe ibikorwa by’inzego za Leta n’abikorera bizakomeza, gusa mu kazi hemewe 15%, abandi bagakoresha ikoranabuhanga bari mu ngo, bakagenda basimburana.

Ingendo rusange mu turere kandi zakomeje. Gusa imodoka rusange zitwara abagenzi zemerewe gutwara 50%.

 

TAGGED:COVID-19featuredIcyorezoMinisitiriNgamije
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yohereje Muri Afurika Inkingo Za COVID-19 Zisaga Miliyoni 15
Next Article Abantu 40 Mu Rwanda Bari Kongererwa Umwuka Kubera COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?