Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nta Masezerano Azasinywa Kuri Iki Cyumweru – Nduhungirehe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nta Masezerano Azasinywa Kuri Iki Cyumweru – Nduhungirehe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2025 7:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Olivier Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda yatangaje ko nta masezerano azasinywa kuri iki Cyumweru kuko kugira ngo hagire asinywa yerekeye amahoro hagati ya Kigali na Kinshasa hari byinshi bigomba kubanza gukorwa.

Byari byitezwe ko kuri iki Cyumweru i Washington hazahurira ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na DRC bakaganira kandi bakemeza ibikubiye muri ayo masezerano, akazashyirwaho umukono n’Abakuru b’ibihugu byombi muri Nyakanga, uyu mwaka.

Icyakora, ushingiye kubyo Nduhungirehe yanditse kuri X, ubona ko nta sinywa ry’ayo masezerano rizaba kuri uyu wa 15, Kamena, 2025.

Ubwo yasubizaga ku butumwa bwakomozaga kuri iyi ngingo, Nduhungirehe yavuze ko ‘nta tariki’ irashyirwaho kuko ibiganiro bihuza impuguke ku mpande zombi ‘aribwo bigitangira’.

Mu mvugo yeruye yanditse ati: “ Nta masezerano azasinywa kuri iki Cyumweru tariki 15, Kamena, 2025 i Washington. Hagati muri Kamena yari intego yari yiyemejwe mbere, y’igihe amasezerano azashyirirwaho umukono muri White House, ariko byabaye ngombwa ko bigendana n’imiterere y’ibiganiro”.

Avuga ko hari ibiganiro bimaze iminsi biganirirwa mu gikari binyuze muri za emails no mu bundi buryo byabaga hagati ya Amerika, Congo n’abayobozi b’u Rwanda, ariko akavuga ko ibiganiro by’imbonankubona hagati y’itsinda ry’impuguke, ubu nibwo biri gutangira i Washington.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda avuga ko intego ari uko habaho ukuganira mu buryo buboneye, bushingiye k’ukuri no kugera ku masezerano yumvikanyweho afitiye inyungu buri ruhande.

Ibyo ngo nibigerwaho, bizashyikirizwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo babyemeze hanyuma bihabwe Abakuru b’ibihugu kugira ngo babisinye.

U Rwanda, binyuze muri Minisitiri warwo w’ububanyi n’amahanga, rusanga urugendo ruganisha kuri aya masezerano rukubiyemo byinshi bigomba kubanza gukorwa mbere y’uko ashyirwaho umukono.

Muri byo, ngo harimo ko DRC igomba kubanza gukemura ibibazo by’umutekano birubangamiye by’umwihariko ikibazo cya FDLR.

Amerika yo yasabye u Rwanda guhagarika ubufasha ivuga ko ruha M23, nubwo rwakomeje kubihakana.

DRC yo isabwa gukora amavugurura imbere mu gihugu agena uburyo umutungo usaranganywa ukagera mu turere rwose.

Ibi bizajyana kandi no gukora amavugurura mu miyoborere ajyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage.

Indi ntambwe ijyanye n’ayo masezerano ni iby’uko

kuyashyiraho umukono nibirangira, Amerika na yo izasinyana n’ibihugu byombi andi y’ubukungu.

Kuva Trump yajya ku butegetsi, ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi ni byo yashyize imbere ya byose.

Amerika ivuga ko mu masezerano izasinyana n’ibihugu byombi, ni ukuvuga u Rwanda na DRC ayo izagirana na Congo ari yo manini cyane ko ari igihugu gifite umutungo kamere mwinshi gusa ntirenza ingohe u Rwanda.

Ivuga ko u Rwanda rufite na rwo umutungo kamere mwinshi, rukagira n’akarusho kuko rufite ubushobozi mu bucukuzi no mu gutunganya amabuye y’agaciro, rukaba rufite n’uburyo buhamye bwo kuyageza ku isoko mpuzamahanga.

Amasezerano y’ubucuruzi agena ko sosiyete zo muri Amerika zizashora imari muri DRC ndetse n’izindi zo mu bihugu by’inshuti za Amerika na zo ziri gushishikarizwa kubikora.

Amerika ivuga ko hari sosiyete ziri mu biganiro byo kuba zashora muri DRC nibura Miliyari$ 1,5.

Inyungu za Amerika muri aya masezerano y’ubucuruzi hagati yayo n’u Rwanda na DRC ruzacungirwa hafi n’Ikigo Mpuzamahanga cya Amerika gishinzwe iterambere n’imikoranire mu rwego rw’imari, DFC.

TAGGED:AmahoroAmasezeranoAmerikaDRCfeaturedNduhungireheUbubanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indege Za Israel Zateguriwe Gukomeza Ibitero Muri Iran
Next Article Iran Irafatanya Na Yemen Mu Kurasa Israel, Benshi Bari Kuhagwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?