Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nta Mujugujugu Tutaraterwa – Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nta Mujugujugu Tutaraterwa – Perezida Kagame

admin
Last updated: 27 February 2022 2:54 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta bibazo bikomeye u Rwanda rutaranyuramo, ariko ibyo bihe bikomeye byose bisiga amasomo atuma ibintu birushaho kugenda neza.

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gushima Imana, amenyerewe nka National Prayer Breakfast.

Bishop Dr. David Oginde yigishije Ijambo ry’Imana rifite insanganyamatsiko ivuga ku “Gukomera Mu Bihe Bibi: Gushyigikira ibyagezweho mu buyobozi mu bihe bidasanzwe.

Yifashishije isomo riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya 1 Samuel 30, 1- 8, kivuga uburyo Ingabo z’Abamaleki zateye igihugu cya Dawidi, zitwika umudugudu wose, zinyaga abagore, abahungu n’abakobwa harimo n’abagore babiri ba Dawidi.

Dawidi n’abo bari kumwe baherako batera hejuru bararira, barahogora bageza aho batakibasha kurira.

Rikomeza riti “Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati ‘Ninkurikira izo ngabo nzazifata?’ Aramusubiza ati ‘Zikurikire, kuko utazabura kuzifata ukagarura byose.’

Perezida Kagame yavuze ko bishimishije kuba aya masengesho yongeye guterana, anashima abayategura bemeye guhindura itariki yayo kugira ngo azabashe kuyitabira.

Yavuze ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga yumvaga ko gikomeye, ariko akizera ko u Rwanda ruzabinyuramo nk’ibindi bihe bigoye rwanyuzemo.

Ati “Igihugu cyacu rero ni uko kimeze. Ndetse igihugu cyacu kimeze nka David batubwiye, ugiye kugiha ishusho y’umuntu, ni nka David. David yahanganye n’ibihangange, arabihirika, byashakaga kumuhitana. Urumva rero ko bifite aho bihuriye.”

Perezida Kagame yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga abayobozi, avuga ko bagomba kuba batanga urugero mu byo bakora, aho kuvuga gusa.

Ati “Ni yo mpamvu abayobozi, ikintu bita kwicisha bugufi, ni ikintu cya ngombwa ku mpamvu nyinshi. Kubera ko uba uzi ngo ugomba gutanga urugero abantu bareberaho. Iyo wivuga, iyo wiyumva, iyo wumva ndetse ukavuga ibigwi byawe iteka, ntabwo ari byo. Burya ibigwi byawe bivugwa n’abandi ntabwo ari wowe ubyivuga.”

Perezida Kagame yavuze ko uretse ubuyobozi, ibihe byose abantu bacamo bakwiye kubivanamo amasomo abashoboza gukomeza gutera imbere.

Yavuze ko nk’u Rwanda ntacyo rutabonye, ku buryo rudakwiye gutakaza amasomo ruvana muri ibyo bihe.

Yakomeje ati “Nta mujugujugu tutaraterwa, rimwe na rimwe n’isi yose ikadutera imijugujugu, ikadufata indi tukayizibukira. Iyo ibyo bimaze guhita ntabwo twakwiye kuba tubyibagirwa, ahubwo dukwiye kuba tubivanamo imbaraga n’isomo byatuma dutera imbere ndetse tukanihua kurusha, tugana aho dushaka kujya.”

Muri icyo gihe ngo si ngombwa gutaka, kuko uwo wagatakiye ari we uba ukugira atyo.

Ati “Iteka wima umwanzi icyo ashaka kugeraho. Ni yo mpamvu muri biriya byose ntidukwiye guta igihe. Byinshi tunyuzemo, twatakaje abantu batagira umubare, nta na rimwe tuba dukwiye kwihanganira icyatumye tubatakaza, kugira ngo bitazasubira.”

Perezida Kagame yanavuze ko ubuyobozi “bucurirwa” mu bibazo bigomba gukemurwa.

Yavuze ko Imana ariyo ishoboza abantu igihe bageze mu bihe bikomeye, ariko abo bagomba gukora ibyo bakwiye gukora.

Yakomeje ati “Twebwe tubitware ko dufite Imana, ariko twumve neza ko Imana iguha ibya ngombwa, ntabwo iguha byose. David ibyo yakoraga byose byatumye ashobora, nawe yakoreshwaga n’Imana.”

“N’igihugu nk’u Rwanda, ibibazo biremereye tunyuramo tugatera imbere, abandi wenda ntibabishobore, ntabwo ari uko turi ibitangaza bindi ahubwo ni uko Imana yadufashije kunyura muri ibyo bigeragezo, ariko tugakora natwe ibyo Imana yadusabaga gukora. Utakoze rero ibyo Imana yagushoboresheje gukora, iyo ibintu bitagenze neza nturenganya Imana, ahubwo ukwiriye kumenya ko ikibazo ari icyawe.”

Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu abanyafurika bahora batangwaho urugero rubi ku bitagenda, akibaza ikibura kugira ngo bikorwe.

Yakomoje ku ntambara yirirwamo z’abantu baba bifuza gutanga amabwiriza y’uko ibintu byakorwa, n’igihe byaba birimo kugenda neza.

Ati “Simbona aho umuntu ava i kantarange akaza kumbwira ngo wowe, wowe, urambwira wowe iri Imana ya hehe? Agatinyuka, n’uwo uruta, n’umwana w’uruhinja kubera aho aturuka, akaza agutunga urutoki akubwira ko ugomba gukora we uko ashaka, uko atekereza.”

Icyo gihe ngo ugomba kubyanga, ukaba wamubwira ngo “funga umunwa.” Gusa ngo we kubera politiki, hari ubwo ashaka uburyo abihindura akabivuga ukundi.

Gusa ngo igihe ukora ikibi buri wese akwiye kukubaza ibyo ukora, aho yaturuka hose.

Yakomeje ati “Ariko nta burenganzira bafite bwo kubihindura umuco cyangwa uburenganzira bwabo bwo gukomeza kumbwira, n’igihe nkora ibyiza.”

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko uyu ari umwanya wo gushima Imana yarinze u Rwanda n’Abanyarwanda mu 2021, ndetse bongera guhura nyuma y’imyaka ibiri badashobora kubera icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko u Rwanda rushima uburyo rwitwaye mu cyorezo, ndetse inkingo ziraboneka abaturage benshi barakingirwa.

Yakomeje ati “Ikindi kidutera gushima ni uko nyuma y’imyaka myinshi, raporo ya Komisiyo Duclert na raporo ya Muse zagaragaje uruhare rw’abafaransa muri Jenoside yakorwe abatutsi mu 1994, bikaba byaracubije benshi mu bihishaga inyuma yo guceceka kw’igihugu cy’u Bufaransa bagahunga ubutabera, abandi bagaharabika igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Yanashimye Imana ko nyuma y’izi raporo, Perezida w’u Bufaransa yasabye imbabazi ku ruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bituma ukuri kuri iyi jenoside kurushaho kumvikana ku isi yose.

Yanavuze ko Rwanda rwakomeje gutsura umubano n’amahanga, rukomeza kwakira abashyitsi barimo n’abakuru b’ibihugu nk’u Bufaransa, Mozambique, Tanzania n’abandi.

Yanashimye Imana yarinze inkiko z’u Rwanda n’ubusugire bw’u Rwanda.

TAGGED:featuredGushima ImanaNational Prayer BreakfastPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakobwa 20 Batsindiye Gukomeza Muri Miss Rwanda 2022
Next Article Ibihano Amahanga Yafatiye u Burusiya Bigiye Gutuma Bukoresha Ibisasu Bya Kirimbuzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?