Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nta Mujura Uzaducika Mu Gihe Twabimenyeshejwe Kare- CP Kabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nta Mujura Uzaducika Mu Gihe Twabimenyeshejwe Kare- CP Kabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 April 2023 9:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ivuga ko igihe cyose abibwe cyangwa abafitanye isano n’abagiriwe nabi babiyimenyesheje ku gihe, nta mujura cyangwa umugizi wa nabi uzayicika.

Umuvugizi wayo Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabibwiye Taarifa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 13, Mata, 2023 nyuma yo gufata umusore witwa Rushigajiki Emmanuel uherutse gutera icyuma umukobwa wari umuvumbuye yihishe mu nzu yabo ngo aze kubiba agatotsi kabatwaye.

Uyu Rushigajiki ni mwene Misigaro Faustin na Mukamana Annonciata akaba akiri muto kuko afite imyaka 20 y’amavuko.

Nyuma y’uko ateye icyuma uriya mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko agahita atoroka, Polisi ifatanyije n’abaturage baje kumufatira mu Mudugudu wa Gashyushya, mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Uyu Rushigajiki ni mwene Misigaro

Imyenda basanze yambaye ni nayo ngo yari yajyanye kwiba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko kuba uriya musore yafashwe bidateye kabiri byagombye kubera abandi bakora cyangwa batekereza gukora ibyaha ko bitazabagwa amahoro.

Avuga ko icyo abaturage basabwa ari ukujya babwira Polisi ikibazo bahuye nacyo bakabivuga hakiri kare.

CP Kabera ati: “  Nta mujura uzaducika mu gihe twabimenyeshejwe. Uwabikorewe nabitubwira tuzatabara vuba kandi abo bajura n’abandi bagizi ba nabi bose bazafatwa”.

Polisi ivuga ko ari ngombwa ko abaturage bazajya bayibwira hakiri kare ikibazo bahuye nacyo kugira ngo batabarwe kare.

Mu minsi ishize no mu bihe bitandukanye, Polisi yafashe abantu kubera ibyaha bari bakurikiranyweho.

Umugabo witwa Kazungu  wo muri Nyarugenge yafashwe nyuma y’igihe gito avuzweho kwica umugore we bya kinyamaswa.

Bidatinze undi mugabo aza gufatwa akekwaho kwica umwana we ibice by’umubiri we akabita mu bwiherero.

I Muhanga n’aho hari umugabo wahafatiwe nyuma y’uko yishe umwarimu wa Kaminuza akamukuramo amaso n’ururimi.

Mbere y’abo bose, hari umugabo wafashwe na Polisi nyuma y’uko abantu bari baramaze gukuka umutima kubera ko hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara imirambo abantu bakibaza ubica bikabashobera.

Yarafashwe yiyemerera ko ari we wicaga abo bantu kandi ko yibasiraga abazamu.

Intego ye yari iyo kuzica abantu 40.

Mu mpera za Gashyantare ishyira Werurwe, 2023 mu Karere ka Ruhango n’aho hari abantu bari barakuye abandi umutima kubera kubiraramo bakabatema abandi bakabakubita ibyuma bya fer a bétons.

Nyuma y’igihe runaka, Minisitiri w’umutekamo w’igihugu Alfred Gasana yaje gutangaza ko abo bantu bose bafashwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko uko bizagenda kose, abanyabyaha batazayicika.

Icyo abaturage basabwa ngo ni ukubwira inzego uko ibintu byagenze kandi bigakorwa ‘hakiri kare’.

TAGGED:featuredKaberaPolisiRwandaUmutekanoUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article PM Ngirente Yibukije Abashinjacyaha Uburemere Bw’Indahiro Yabo
Next Article Niba u Rwanda Rushaka Guhaza Abarutuye Niruhinge Kijyambere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

You Might Also Like

Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?