Polisi y’u Rwanda ivuga ko igihe cyose abibwe cyangwa abafitanye isano n’abagiriwe nabi babiyimenyesheje ku gihe, nta mujura cyangwa umugizi wa nabi uzayicika.
Umuvugizi wayo Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabibwiye Taarifa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 13, Mata, 2023 nyuma yo gufata umusore witwa Rushigajiki Emmanuel uherutse gutera icyuma umukobwa wari umuvumbuye yihishe mu nzu yabo ngo aze kubiba agatotsi kabatwaye.
Uyu Rushigajiki ni mwene Misigaro Faustin na Mukamana Annonciata akaba akiri muto kuko afite imyaka 20 y’amavuko.
Nyuma y’uko ateye icyuma uriya mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko agahita atoroka, Polisi ifatanyije n’abaturage baje kumufatira mu Mudugudu wa Gashyushya, mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Imyenda basanze yambaye ni nayo ngo yari yajyanye kwiba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko kuba uriya musore yafashwe bidateye kabiri byagombye kubera abandi bakora cyangwa batekereza gukora ibyaha ko bitazabagwa amahoro.
Avuga ko icyo abaturage basabwa ari ukujya babwira Polisi ikibazo bahuye nacyo bakabivuga hakiri kare.
CP Kabera ati: “ Nta mujura uzaducika mu gihe twabimenyeshejwe. Uwabikorewe nabitubwira tuzatabara vuba kandi abo bajura n’abandi bagizi ba nabi bose bazafatwa”.
Polisi ivuga ko ari ngombwa ko abaturage bazajya bayibwira hakiri kare ikibazo bahuye nacyo kugira ngo batabarwe kare.
Mu minsi ishize no mu bihe bitandukanye, Polisi yafashe abantu kubera ibyaha bari bakurikiranyweho.
Umugabo witwa Kazungu wo muri Nyarugenge yafashwe nyuma y’igihe gito avuzweho kwica umugore we bya kinyamaswa.
Bidatinze undi mugabo aza gufatwa akekwaho kwica umwana we ibice by’umubiri we akabita mu bwiherero.
I Muhanga n’aho hari umugabo wahafatiwe nyuma y’uko yishe umwarimu wa Kaminuza akamukuramo amaso n’ururimi.
Mbere y’abo bose, hari umugabo wafashwe na Polisi nyuma y’uko abantu bari baramaze gukuka umutima kubera ko hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara imirambo abantu bakibaza ubica bikabashobera.
Yarafashwe yiyemerera ko ari we wicaga abo bantu kandi ko yibasiraga abazamu.
Intego ye yari iyo kuzica abantu 40.
Mu mpera za Gashyantare ishyira Werurwe, 2023 mu Karere ka Ruhango n’aho hari abantu bari barakuye abandi umutima kubera kubiraramo bakabatema abandi bakabakubita ibyuma bya fer a bétons.
Nyuma y’igihe runaka, Minisitiri w’umutekamo w’igihugu Alfred Gasana yaje gutangaza ko abo bantu bose bafashwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko uko bizagenda kose, abanyabyaha batazayicika.
Icyo abaturage basabwa ngo ni ukubwira inzego uko ibintu byagenze kandi bigakorwa ‘hakiri kare’.