Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ntawakumva Akababaro K’Abaturage Bacu Nk’u Rwanda- Amb Wa Sudani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ntawakumva Akababaro K’Abaturage Bacu Nk’u Rwanda- Amb Wa Sudani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 November 2024 12:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ambasaderi Khalid Musa uhagarariye Sudani mu Rwanda
SHARE

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda  Khalid Musa avuga ko agahinda abaturage b’igihugu cye batewe n’ibitero bagabweho n’igisirikare cya RSF abantu babyumva kurusha abandi ku isi ari Abanyarwanda.

Abyemeza ashingiye ku ngingo y’uko mu Rwanda habereye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko agahinda yasize mu bantu n’ubu bakikibuka.

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda avuga ko ibibi byakozwe n’abarwanyi ba Rapid Support Force, RSF, byanditsweho kandi n’itangazamakuru ryo mu bihugu bikize nka The New York Times yo muri Amerika na The Guardian yo mu Bwongereza.

Ashinja abarwanyi b’uyu mutwe kwica abaturage b’inzirakarengane barimo abana n’abagore, kandi akemeza  bica abantu bakabataba mu byobo rusange.

AtI: “Ibyo byobo biherutse kuvumburwa n’abantu bakabitangaho raporo. Hari abagore baherutse kwiyahura nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abarwanyi bo mu RSF”.

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda avuga ko ibyo abarwanyi ba RSF bakora bigamije ko hari ubwoko bw’abantu bushira, ibyo avuga ko bishobora kuvamo Jenoside.

Abakozi ba Ambasade ya Sudani beretse itangazamakuru video yerekana ubukana bw’ibyo abarwanyi ba RSF bakorera abaturage birimo kwica abana, abagore bagakorerwa ibya mfura mbi n’abakambwe bakicwa.

Kuroga amasoko y’amazi si ubwa mbere byaba bikozwe mu mateka kuko Abadage bigeze kubikorera ubwoko bw’aba Nama n’aba Herero bo muri Namibia ubwo babakoreraga Jenoside mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 (1904-1907).

Khalid Musa kandi ashinja abo muri uyu mutwe kuroga amasoko y’amazi kugira ngo abayakoresha bapfe.

Abantu barenga miliyoni eshatu bamaze guhungira mu bihugu bikikije Sudani.

Yunzemo ko abantu batari bakwiye kumva ko intambara ibera mu gihugu cye iri hagati y’abajenerali babiri ahubwo ko yatewe n’itsinda ry’Abarabu bashaka guhirika ubutegetsi bakabujyaho.

Ku rundi ruhande, avuga ko ingabo z’igihugu cye zikomeje guhashya abarwanyi ba RSF, akavuga ko nta kindi bari bakore uretse guhangana nabo.

Ashima ko abaturage ba Sudani bakomeje gukorana n’ubuyobozi bw’igihugu cye mu guhangana n’abarwanyi ba RSF.

Mu Rwanda hatuye abaturage ba Sudani bagera ku 4,000, bakaba barahashoye imishinga ifite agaciro karengeje miliyoni 10 $ .

Ambasaderi avuga ko abaturage b’igihugu cye bashoye mu buhinzi, mu burezi n’ahandi babonye ko habemerera gushora imari.

Ati: “ Twashoye ahantu tubona ko hatwinjiriza kandi ni byiza gushora mu Rwanda kuko hatekanye kandi horohereza ishoramari”.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Ambasaderi Khalid Musa ashima uruhare rw’u Rwanda mu guharanira ko igihugu cye gitekana.

TAGGED:AbarwanyiAbaturagefeaturedIngaboIntambaraSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Trump Yahaye Akazi Elon Musk 
Next Article RDF Yafunze Umusirikare Wayo Wishe Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu mahanga

Vietnam: Imyuzure Yishe Abantu 90 Abandi 12 Baburirwa Irengero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?