Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ntihazagire Uwibeshya Ku Gihugu Cyacu-Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ntihazagire Uwibeshya Ku Gihugu Cyacu-Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2022 1:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Umuhango wo gutangiza Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28, Perezida Kagame yabwiye abibwira ko bashobora kugira u Rwanda uko bashaka kuko ari igihugu gito, ko bashatse basubiza amerwe mu isaho.

Imwe mu nteruro zigize ijambo rye igira iti: “ Ntikagire uwibeshya kuri iki gihugu cyacu! Ni gito mu buso ariko benecyo ni abantu bakomeye…”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo wakwanga u Rwanda ukumva ko waruhunga ukitandukanya narwo, nta hantu uzasanga abantu b’agaciro kandi b’imfura nk’Abanyarwanda.

Kuri we , nta bantu b’agaciro kandi bafite ubuzima bufite icyo buvuze bitewe n’ibyo baciyemo nk’Abanyarwanda.

Kagame avuga ko n’ubwo hari abantu bajya bavuga ko bazi Demukarasi ndetse n’imiyoborere ikwiye, bibeshya ku Banyarwanda kuko bo bazi icyo ubutabera ari cyo n’icyakorwa ngo bubere abarutuye.

Ati: “ Nta masomo bafite yo kuduha.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko uko umwaka ushira undi ugataha, Abanyarwanda bakomera kurushaho, ko nta kizahagarika urugendo rwabo mu iterambere.

Mbere y’uko Perezida Kagame avuga ijambo ryo gutangiza Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana yagarutse ku mateka ya Politiki y’ivangura ryaranze ubutegetsi bwasimbuye ubwami, ubwo butegetsi bukaba bwari bushingiye ku ivangura mu gisirikare, mu mashuri no mu guha abaturage amahirwe angana mu nzego zose.

Dr Bizimana yashimye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ko yazanye gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko ari gahunda yatumye Abanyarwanda bakora buri wese afashe mugenzi ukuboko ngo batere imbere.

Hatanzwe kandi ubuhamya bw’uwarokokeye mucyahoze ari Komini Murambi yayoborwaga na Jean Baptiste Gatete.

Yavuze uko Abatutsi bo mucyohoze ari Umutara bafatwaga nk’Ibyitso by’Inkotanyi ndetse ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu mwaka wa 1994 hari muri Mata, umugambi wo kwica Abatutsi wahise ushyirwa mu bikorwa.

Wakozwe ku bufatanye bw’abanyapolitiki n’inzego z’umutekano.

President Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined Rwandans & friends of Rwanda @Kigali_Memorial for the #Kwibuka28 Commemoration Ceremony, where they laid a wreath and lit the Flame of Remembrance in honour of over one million victims of the 1994 Genocide against the Tutsi. pic.twitter.com/JGVzIgJso9

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) April 7, 2022

 

TAGGED:AbatutsifeaturedGateteIgihuguJenosideKagameKwibukaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Isaba Abanyarwanda Kuzirikana Buri Gihe Ikibahuza
Next Article Jean-Claude Van Damme Yemeye Gushakira DRC Abashoramari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?