Ntihazagire Uwibeshya Ku Gihugu Cyacu-Perezida Kagame

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Umuhango wo gutangiza Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28, Perezida Kagame yabwiye abibwira ko bashobora kugira u Rwanda uko bashaka kuko ari igihugu gito, ko bashatse basubiza amerwe mu isaho.

Imwe mu nteruro zigize ijambo rye igira iti: “ Ntikagire uwibeshya kuri iki gihugu cyacu! Ni gito mu buso ariko benecyo ni abantu bakomeye…”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo wakwanga u Rwanda ukumva ko waruhunga ukitandukanya narwo, nta hantu uzasanga abantu b’agaciro kandi b’imfura nk’Abanyarwanda.

Kuri we , nta bantu b’agaciro kandi bafite ubuzima bufite icyo buvuze bitewe n’ibyo baciyemo nk’Abanyarwanda.

- Advertisement -

Kagame avuga ko n’ubwo hari abantu bajya bavuga ko bazi Demukarasi ndetse n’imiyoborere ikwiye, bibeshya ku Banyarwanda kuko bo bazi icyo ubutabera ari cyo n’icyakorwa ngo bubere abarutuye.

Ati: “ Nta masomo bafite yo kuduha.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko uko umwaka ushira undi ugataha, Abanyarwanda bakomera kurushaho, ko nta kizahagarika urugendo rwabo mu iterambere.

Mbere y’uko Perezida Kagame avuga ijambo ryo gutangiza Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana yagarutse ku mateka ya Politiki y’ivangura ryaranze ubutegetsi bwasimbuye ubwami, ubwo butegetsi bukaba bwari bushingiye ku ivangura mu gisirikare, mu mashuri no mu guha abaturage amahirwe angana mu nzego zose.

Dr Bizimana yashimye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ko yazanye gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko ari gahunda yatumye Abanyarwanda bakora buri wese afashe mugenzi ukuboko ngo batere imbere.

Hatanzwe kandi ubuhamya bw’uwarokokeye mucyahoze ari Komini Murambi yayoborwaga na Jean Baptiste Gatete.

Yavuze uko Abatutsi bo mucyohoze ari Umutara bafatwaga nk’Ibyitso by’Inkotanyi ndetse ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu mwaka wa 1994 hari muri Mata, umugambi wo kwica Abatutsi wahise ushyirwa mu bikorwa.

Wakozwe ku bufatanye bw’abanyapolitiki n’inzego z’umutekano.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version