Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: N’ubwo Ingamba Zo Kwirinda COVID-19 Zorohejwe, Ntimuzazifatane Uburemere Buke- Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

N’ubwo Ingamba Zo Kwirinda COVID-19 Zorohejwe, Ntimuzazifatane Uburemere Buke- Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 March 2021 10:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ubutumwa bwatangajwe na Polisi y’u Rwanda nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri itangarije ingamba nshya zo gukomeza kwirinda ubwandu bwa COVID-19. Umuvugizi wayo Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko kuba hari izorohejwe bitavuze ko abantu bazisuzugura ngo bazirengeho.

Zimwe mu ngamba zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri iheruka harimo ko Abanyarwanda bose bagomba kuba bari mu ngo zabo saa tatu z’ijoro, kandi imirimo yose[harimo n’ubucuruzi] igafunga saa mbiri z’ijoro.

Ikindi ni uko abatuye uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara batagomba kutuvamo kuko bo bashyizwe mu kato kubera ubwandu buhamaze iminsi.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije aherutse kuvuga ko mu igenzura bakozwe ku bwandu bwa COVID-19 mu turere twose, basanze uturere twa Nyanza, Bugesera na Gisagara turimo ubwandu burengeje uko bimeze mu tundi.

Yagize ati “Utwo turere dutatu twagaragaje umwihariko ko imirenge myinshi yatwo twagiye tubonamo, ku bantu twafashe bageze nko ku 100 tukabonamo nka 20 bafite COVID-19 bamwe batanabizi ko banayifite, abandi bari bamaze iminsi barwaye bafite intege nkeya ariko bakajya mu kazi, bituma bigaragara ko muri utwo turere ikibazo kigihari.”

Nko mu minsi ine ishize mu Karere ka Gisagara habonetse abarwayi 26, mu Karere ka Nyanza haboneka abarwayi 19 naho mu Ka Bugesera nta wabonetse.

Utu turere turugarijwe

Polisi ivuga ko gahunda ikiri ‘Kurikiza Amabwiriza Yose yo Kwirinda COVID-19’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko kugira ngo abantu batirara bakumva ko ibintu byose byasubiye ku murongo, bagomba kwibuka ko COVID-19 igihari kandi ko kudakurikiza amabwiriza yo kuyirinda bishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi ko bazabihanirwa.

Yagize ati: “ Tuzi neza ko icyorezo kiriki hagati yacu. Kuba ingendo zarasubukuwe muri Kigali no mu Ntara ntibikuraho ko tugomba gukaraba intoki, guhana intera, no kwambara agapfukamunwa.”

CP Kabera avuga ko abantu batazakurikiza aya mabwiriza harimo n’iryo kuba bari mu ngo zabo  bitarenze saa tatu z’ijoro, bazabihanirwa.

Yasabye abagendera muri za bus kwirinda kuzarenza umubare wagenwe wa 75% w’abo zemerewe gutwara n’izindi ngamba.

TAGGED:COVID-19featuredIngambaKaberaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ni Nde Ugiye Kuyobora Tanzania Nyuma y’Urupfu Rwa Magufuli?
Next Article Umushoramari Wakomotseho Izina ‘Chez Venant’ Yitabye Imana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?