N’ubwo Ingamba Zo Kwirinda COVID-19 Zorohejwe, Ntimuzazifatane Uburemere Buke- Polisi

Ni ubutumwa bwatangajwe na Polisi y’u Rwanda nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri itangarije ingamba nshya zo gukomeza kwirinda ubwandu bwa COVID-19. Umuvugizi wayo Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko kuba hari izorohejwe bitavuze ko abantu bazisuzugura ngo bazirengeho.

Zimwe mu ngamba zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri iheruka harimo ko Abanyarwanda bose bagomba kuba bari mu ngo zabo saa tatu z’ijoro, kandi imirimo yose[harimo n’ubucuruzi] igafunga saa mbiri z’ijoro.

Ikindi ni uko abatuye uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara batagomba kutuvamo kuko bo bashyizwe mu kato kubera ubwandu buhamaze iminsi.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije aherutse kuvuga ko mu igenzura bakozwe ku bwandu bwa COVID-19 mu turere twose, basanze uturere twa Nyanza, Bugesera na Gisagara turimo ubwandu burengeje uko bimeze mu tundi.

- Advertisement -

Yagize ati “Utwo turere dutatu twagaragaje umwihariko ko imirenge myinshi yatwo twagiye tubonamo, ku bantu twafashe bageze nko ku 100 tukabonamo nka 20 bafite COVID-19 bamwe batanabizi ko banayifite, abandi bari bamaze iminsi barwaye bafite intege nkeya ariko bakajya mu kazi, bituma bigaragara ko muri utwo turere ikibazo kigihari.”

Nko mu minsi ine ishize mu Karere ka Gisagara habonetse abarwayi 26, mu Karere ka Nyanza haboneka abarwayi 19 naho mu Ka Bugesera nta wabonetse.

Utu turere turugarijwe

Polisi ivuga ko gahunda ikiri ‘Kurikiza Amabwiriza Yose yo Kwirinda COVID-19’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko kugira ngo abantu batirara bakumva ko ibintu byose byasubiye ku murongo, bagomba kwibuka ko COVID-19 igihari kandi ko kudakurikiza amabwiriza yo kuyirinda bishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi ko bazabihanirwa.

Yagize ati: “ Tuzi neza ko icyorezo kiriki hagati yacu. Kuba ingendo zarasubukuwe muri Kigali no mu Ntara ntibikuraho ko tugomba gukaraba intoki, guhana intera, no kwambara agapfukamunwa.”

CP Kabera avuga ko abantu batazakurikiza aya mabwiriza harimo n’iryo kuba bari mu ngo zabo  bitarenze saa tatu z’ijoro, bazabihanirwa.

Yasabye abagendera muri za bus kwirinda kuzarenza umubare wagenwe wa 75% w’abo zemerewe gutwara n’izindi ngamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version