Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: N’Ubwo Inkongi Zigikomeje, Polisi Iracyahugura Abantu Uko Bazirwanya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

N’Ubwo Inkongi Zigikomeje, Polisi Iracyahugura Abantu Uko Bazirwanya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 July 2023 8:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubukangurambaga bwa Polisi bwo kwigisha abantu uko birinda inkongi n’uko bayirwanya iramutse yadutse burakomeje. Buri gukorwa mu gihe inkongi zirimo n’izikomeye zimaze igihe gito zadutse mu Mujyi wa Kigali.

Iheruka ni iyibasiye igice Umurenge wa Kimironko ugabanira n’urwa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Wari umuriro w’inkekwe kubera ko waje gukomezwa n’iturika ry’amacupa yari apakiye gazi bituma umuriro uba mwinshi.

Abatuye mu bice uyu muriro wakiyemo baraye badasinziriye kubera ubwinshi bwawo n’urusaku rw’amacupa ya gazi yaturikaga.

Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi

Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe  kurwanya inkongi n’ubutabazi, rikomeje guhugura abakozi b’ibigo bitandukanye ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.

N’ubwo ari uko bimeze, Polisi y’u Rwanda ikomeje kubwira abaturage ko hari uburyo bwo kwirinda inkongi ndetse n’uburyo bwo kuyirwanya itarakomera.

Abo yaraye ihuguye muri uru rwego ni abakozi 87 ba kimwe mu bigo by’ubucuruzi bikorera mu Murenge wa Kimironko muri Gasabo.

Bigishijwe ku birebana n’ubutabazi bw’ibanze mu gihe habaye inkongi.

Beretswe uko bakwirwanaho haramutse habaye inkongi n’uburyo bakoresha  bayizimya bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n’uburingiti butose ku bateka bakoresheje gazi.

Uwahuguye aba bakozi ni Chief Inspector of Police (CIP) Jonas Rizinde.

Yasobanuriye abakozi bo muri icyo kigo ko  badakwiriye kugira ubwoba bwo kwitabara ubwabo mu gihe badutse inkongi.

Yababwiye ko bagomba gukomeza kwihugura ku masomo ajyanye no kurwanya no gukumira inkongi, bakihatira guhoza hafi ibikoresho byo kuyizimya kandi igihe ibaye bakagira uruhare mu kugabanya ubukana bwayo.

Ati: “ Inkongi zangiza ibintu byinshi birimo ibicuruzwa, bigatuma habaho igihombo gikomeye, bikagira ingaruka ku iterambere bwite ry’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yabasabye kuba batunze ibikoresho byabugenewe kuzimya ahantu hadutse inkongi.

Mu rwego rwo gukumira inkongi, basabwe kuzibukira inyitwarire ishyira ubuzima mu kaga harimo no gusiga Firigo icanye  mu gihe badafite icyuma kiringaniza umuriro (Stabilisateur), bakirinda no kuvugira kuri telefone barimo gukoresha gazi.

Izi nama kandi zireba n’abandi baturage muri rusange.

TAGGED:InkongiPolisiRwandaUmuriro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ndagijimana Yasabye Abahinzi Bo Mu Rwanda Kwigira Ku Banyamahanga
Next Article Gambia Irashinja Ubuhinde Kuyicira Abana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kera Kabaye Ibiribwa N’Imiti Byemerewe Kwinjira Muri Gaza Ku Bwinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?