Indege ya Perezida w’Uburusiya yaraye igeze i Beijing izanye Vladmir Putin ngo aganire na mugenzi we Xi Jinping iby’umubano w’ibihugu byabo byombi. Uyu mugabo akoze uru rugendo mu gihe yashyiriweho impapuro zo kumufata kubera ibyaha Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, ruvuga ko yakoreye m ntambara ari kurwana muri Ukraine.
Uru rukiko rumushinja gutandukanya abana bo muri Ukraine n’imiryango yabo akabajyana mu Burusiya, ibyo abanyamategeko mpuzamahanga bafata nko kurandura imizi ihuza abo bana n’ababyeyi babo bityo ntibabe bakiri abanya Ukraine.
Bamwe babifata nka bumwe mu buryo bwo gukora Jenoside.
Kuva impapuro zo kumuta muri yombi zasohoka, Putin atembera hanze y’igihugu cye inshuro nke cyane kuko ubwo aheruka yo, yari yasuye igihugu cya Kyrgyzstan, kiri mu byahoze bigize Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete.
Kuba yarasuye iki gihugu ndetse ubu akaba ari mu Bushinwa ni ibintu byumvikana kubera ko ibi bihugu byombi bitigeze bishyira umukono ku Masezerano Mpuzamahanga ashyiraho ruriya rukiko.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 18, Ukwakira , 2023 nibwo bitaganyijwe ko Putin azaganira buganira na Xi Jinping.
Muri Politiki y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa habamo ihame ryo kumva impande zose.
Abashinwa ntibashaka kumva no gukurikiza ibitekerezo by’Abanyamerika cyangwa Abanyaburayi by’uko mu kibazo runaka, hari uruhande ‘uba ugomba guhengamiramo.’
Ku Bashinwa, iryo hame siryo kuko ngo ribuza umuntu kumva niba nta kuri urundi ruhande rufite kandi uko guhengama gushobora kuzakururira umuntu igihombo mu gihe kiri imbere ubwo bizagaragara ko aho yahengamiye nta kuri bari bafite, ahubwo kwari gufitwe n’urundi ruhande.
Iyi niyo politiki mpuzamahanga y’Ubushinwa.
Ni nayo mpamvu akenshi ubutegetsi bw’Ubushinwa bufata indi nguni mu kibazo runaka kiba cyafashweho umwanzuro n’Abanyamerika n’abandi Banyaburayi.
I Beijing bavuga ko bafite uburenganzira busesuye bwo gukorana n’uwo bashaka ku isi, bakabikora mu bwisanzure bwabo, nta gitutu cyangwa gutinya uwo ari we wese.
Vladimir Putin yaherukaga gusura Ubushinwa muri Gashyantare, 2022, icyo gihe akaba yaratangaje ko we na mugenzi we Xi bafitanye umubano utajegajega na gato.