Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: N’Ubwo Yashyiriweho Impapuro Zo Kumufata, Putin Yasuye Ubushinwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

N’Ubwo Yashyiriweho Impapuro Zo Kumufata, Putin Yasuye Ubushinwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2023 8:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Indege ya Perezida w’Uburusiya yaraye igeze i Beijing izanye Vladmir Putin ngo aganire na mugenzi we Xi Jinping iby’umubano w’ibihugu byabo byombi. Uyu mugabo akoze uru rugendo mu gihe yashyiriweho impapuro zo kumufata kubera ibyaha Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC,  ruvuga ko yakoreye m ntambara ari kurwana muri Ukraine.

Uru rukiko rumushinja gutandukanya abana bo muri Ukraine n’imiryango yabo akabajyana mu Burusiya, ibyo abanyamategeko mpuzamahanga bafata nko kurandura imizi ihuza abo bana n’ababyeyi babo bityo ntibabe bakiri abanya Ukraine.

Bamwe babifata nka bumwe mu buryo bwo gukora Jenoside.

Kuva impapuro zo kumuta muri yombi zasohoka, Putin atembera hanze y’igihugu cye inshuro nke cyane kuko ubwo aheruka yo, yari yasuye igihugu cya Kyrgyzstan, kiri mu byahoze bigize Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete.

Kuba yarasuye iki gihugu ndetse ubu akaba ari mu Bushinwa ni ibintu byumvikana kubera ko ibi bihugu byombi bitigeze bishyira umukono ku Masezerano Mpuzamahanga ashyiraho ruriya rukiko.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 18, Ukwakira , 2023 nibwo bitaganyijwe ko Putin azaganira buganira na Xi Jinping.

Muri Politiki y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa habamo ihame ryo kumva impande zose.

Abashinwa ntibashaka kumva no gukurikiza ibitekerezo by’Abanyamerika cyangwa Abanyaburayi by’uko mu kibazo runaka, hari uruhande ‘uba ugomba guhengamiramo.’

Ku Bashinwa, iryo hame siryo kuko ngo ribuza umuntu kumva niba nta kuri urundi ruhande rufite kandi uko guhengama gushobora kuzakururira umuntu igihombo mu gihe kiri imbere ubwo bizagaragara ko aho yahengamiye nta kuri bari bafite, ahubwo kwari gufitwe n’urundi ruhande.

Iyi niyo politiki mpuzamahanga y’Ubushinwa.

Ni nayo mpamvu akenshi ubutegetsi bw’Ubushinwa bufata indi nguni mu kibazo runaka kiba cyafashweho umwanzuro n’Abanyamerika n’abandi Banyaburayi.

I Beijing bavuga ko bafite uburenganzira busesuye bwo gukorana n’uwo bashaka ku isi, bakabikora mu bwisanzure bwabo, nta gitutu cyangwa gutinya uwo ari we wese.

Vladimir Putin yaherukaga gusura Ubushinwa muri Gashyantare, 2022, icyo gihe akaba yaratangaje ko we na mugenzi we Xi bafitanye umubano utajegajega na gato.

TAGGED:AmerikaBushinwaIbyahaPutinUrukikoXi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza Yafungiwe GUTUKANA Mu Ruhame
Next Article Ruhango: Akarere Kasobanuye Impamvu Katije Kaminuza Inyubako K’Ubuntu Mu Myaka 20
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

Guverinoma Ya DRC Irashaka Kwisubiza Uvira Mu Buryo Bwuzuye

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

You Might Also Like

Mu mahanga

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Aba Wazalendo Bongeye Kuba Benshi Muri Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

I Goma Hageze Imiti Y’Ibibembe N’Igituntu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?