Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyabihu: Mu Nzego Z’Ibanze Barasabwa Kudahishira Abahohotera Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyabihu: Mu Nzego Z’Ibanze Barasabwa Kudahishira Abahohotera Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2024 7:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abayobozi basabwe kwirinda ko aho bayobora hakorerwa ihohoterwa
SHARE

Ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-mu ishami ryo gukumira ibyaha- bwasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kutamenya ngo bahishire ishohoterwa rikorerwa abana n’abagore.

U Rwanda hamwe n’ahandi ku isi hari kubera ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ntirenganya Jean Claude, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ukorera mu ishami ryo gukumira ibyaha, yaraye asabye abayobozi bo muri Nyabihu kutarebera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bagatanga amakuru.

Gutangira byihuse bifasha abatabazi gufasha uwahohotewe, agahabwa imiti cyangwa ubundi bufasha, kandi iperereza ku wakoze cyangwa abakoze icyo cyaha rigatangira vuba.

RIB ivuga iyo abayobozi  bahirishiriye ibyaha ko ibyaha nk’ibi biha urwaho abagizi ba nabi kuko bahita babona ko bashyigikiwe.

Hari umuturage wo muri aka Karere wavuze ko azi neza ko mu Karere atuyemo hakorerwa ihohoterwa, rigakorerwa abana cyangwa abagore kandi rishingiye ku gitsina.

Yitwa Baziyaka Innocent, akaba ari umwe mu bashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kabuga, Umurenge wa Shyira.

Yabwiye itangazamakuru ko hari ubwo bajyaga kunga abashakanye bagiranye ibibazo, ntibirirwe babibwira inzego kandi biba bishobora kuvamo ubushyamirane bwateza urupfu, rimwe na rimwe.

Yagize ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari, ariko hari ibyo tutabonaga nk’ibyaha, umugabo n’umugore bashwanye tukabunga tukumva ko bihagije, ariko twigishijwe ko dukwiye gutanga amakuru cyane ku makimbirane yo mu miryango tukabikumira bitaravamo urupfu nk’uko tubyumva ahandi”.

Umukozi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe abimukira, IOM, Mutoniwase Sophie, avuga ko basanzwe bifatanya n’u Rwanda  mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu.

Avuga ko ibyo ari yo mpamvu bifatanya na RIB mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko riri mu bwica uburenganzira bwa muntu.

Umutoniwasi yagize ati:” Turimo kwifatanya na RIB mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kuko iyo umuntu yakorewe iki cyaha uburenganzira bwe buba bwahonyowe, twifatanyije n’u Rwanda muri iyi minsi 16 aho isi yose iri kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, tunifatanya na RIB ifite mu nshingano kugenza bene ibi byaha”.

Ntirenganya Jean Claude wo muri RIB ukorera mu ishami ryo gukumira ibyaha, asaba abayobozi bo mu Midugudu kutarebera ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihabera.

Ati: “Kurebera ihohoterwa bitangira ari urushyi, ejo ingumi, mubirebera ngo ntiteranya n’urugo rw’abandi cyangwa muti ubwo ari kwa kanaka niko bahora, ejo bundi akamukubita umwase cyangwa ishoka mugatabara mugiye guterura umurambo”.

Avuga ko ibyo bigize ibyaha biba byakozwe n’umuyobozi kuko kudatabara cyangwa kurebera icyaha kikiri gito kuzageza gikozwe nabyo bigira uruhare mu guha urwaho ibyaha.

Ubugenzacyaha bwavuze ko mu Karere ka Nyabihu, kuva mu kwezi kwa Nyakanga, kugeza mu Ugushyingo hakorewe ibyaha 58 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Maj Gen (Rtd) Richard Rutatina Afunzwe Na RIB
Next Article DRC: Leta Ihangayikishijwe N’Indwara Ikomeje Kwica Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?