Ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-mu ishami ryo gukumira ibyaha- bwasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kutamenya ngo bahishire ishohoterwa rikorerwa abana n’abagore.
U Rwanda hamwe n’ahandi ku isi hari kubera ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ntirenganya Jean Claude, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ukorera mu ishami ryo gukumira ibyaha, yaraye asabye abayobozi bo muri Nyabihu kutarebera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bagatanga amakuru.
Gutangira byihuse bifasha abatabazi gufasha uwahohotewe, agahabwa imiti cyangwa ubundi bufasha, kandi iperereza ku wakoze cyangwa abakoze icyo cyaha rigatangira vuba.
RIB ivuga iyo abayobozi bahirishiriye ibyaha ko ibyaha nk’ibi biha urwaho abagizi ba nabi kuko bahita babona ko bashyigikiwe.
Hari umuturage wo muri aka Karere wavuze ko azi neza ko mu Karere atuyemo hakorerwa ihohoterwa, rigakorerwa abana cyangwa abagore kandi rishingiye ku gitsina.
Yitwa Baziyaka Innocent, akaba ari umwe mu bashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kabuga, Umurenge wa Shyira.
Yabwiye itangazamakuru ko hari ubwo bajyaga kunga abashakanye bagiranye ibibazo, ntibirirwe babibwira inzego kandi biba bishobora kuvamo ubushyamirane bwateza urupfu, rimwe na rimwe.
Yagize ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari, ariko hari ibyo tutabonaga nk’ibyaha, umugabo n’umugore bashwanye tukabunga tukumva ko bihagije, ariko twigishijwe ko dukwiye gutanga amakuru cyane ku makimbirane yo mu miryango tukabikumira bitaravamo urupfu nk’uko tubyumva ahandi”.
Umukozi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe abimukira, IOM, Mutoniwase Sophie, avuga ko basanzwe bifatanya n’u Rwanda mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu.
Avuga ko ibyo ari yo mpamvu bifatanya na RIB mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko riri mu bwica uburenganzira bwa muntu.
Umutoniwasi yagize ati:” Turimo kwifatanya na RIB mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kuko iyo umuntu yakorewe iki cyaha uburenganzira bwe buba bwahonyowe, twifatanyije n’u Rwanda muri iyi minsi 16 aho isi yose iri kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, tunifatanya na RIB ifite mu nshingano kugenza bene ibi byaha”.
Ntirenganya Jean Claude wo muri RIB ukorera mu ishami ryo gukumira ibyaha, asaba abayobozi bo mu Midugudu kutarebera ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihabera.
Ati: “Kurebera ihohoterwa bitangira ari urushyi, ejo ingumi, mubirebera ngo ntiteranya n’urugo rw’abandi cyangwa muti ubwo ari kwa kanaka niko bahora, ejo bundi akamukubita umwase cyangwa ishoka mugatabara mugiye guterura umurambo”.
Avuga ko ibyo bigize ibyaha biba byakozwe n’umuyobozi kuko kudatabara cyangwa kurebera icyaha kikiri gito kuzageza gikozwe nabyo bigira uruhare mu guha urwaho ibyaha.
Ubugenzacyaha bwavuze ko mu Karere ka Nyabihu, kuva mu kwezi kwa Nyakanga, kugeza mu Ugushyingo hakorewe ibyaha 58 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.