Nyabugogo: Ikamyo Ya Howo Yishe Umugore

Muri Nyabugogo hazindukiye impanuka y’ikamyo yahitanye umugore wari uteze igare, umunyonzi wari umutwaye akomereka bikomeye.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda Superintendent of Police( SP) Emmanuel Kayigi avuga ko yatewe n’uko umushoferi ataringanyije umuvuduko.

Kayigi yabwiye Kigali Today ko akenshi impanuka ziterwa n’uburangare bw’abatwaye ibinyabiziga.

Ikamyo ya Howo yakoze iriya mpanuka yari ifite umuvuduko munini kandi ikaba yari irimo igenda mu muhanda ukoreshwa n’abantu batandukanye barimo abanyamaguru n’abanyonzi.

Kuba umuhanda ari nyabagendwa ubwabyo byagombye gutuma abantu bitwararika, bakagabanya kwiruka.

Ati: “Abatwara ibinyabiziga basabwa kugenda neza mu muhanda bibuka ko bawusangira n’abandi”.

Yungamo ko abatwara imodoka nini bakwiye kubaha no korohera abatwara imodoka nto cyangwa abatwara moto n’amagare.

Ku byerekeye abatwara amakamyo ya Howo, SP Kayigi avuga ko bakunze kwiruka cyane kugira ngo batunde umucanga, itaka cyangwa amabuye inshuro nyinshi.

Yakomeje agira ati: “Kubahiriza amategeko ni ngombwa ariko abantu bakwiye kwirinda uburangare kuko usanga hari bakora impanuka bitewe no kurangara”.

SP Kayigi asaba abantu kubahiriza gahunda ya Tunyweless kuko ifasha kugenzura no gukora ibyo umuntu ashinzwe neza bitamugizeho ingaruka.

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda

Asaba abatwara ibinyabiziga kureka gutwara imodoka igihe bazi ko banyoye ibisindisha, bigateza impanuka mu muhanda.

SP Kayigi aributsa abashoferi bose kwirinda kuvugira kuri telefone batwaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version