Mu Rwanda
Nyagatare: Abasirikare ba Uganda ‘baravugwaho’ gutema Umunyarwanda

Umusaza w’imyaka 70 witwa Karangwa Callixte wo mu murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare afite ibikomere mu mutwe bivugwa yatewe n’ingabo za Uganda zamutemye kuri iki Cyumweru ubwo yajyaga yo gusura abavandimwe be.
Karangwa Callixte asanzwe atuye mu mudugudu wa Marongero, Akagari ka Ryabega, mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha Bwana Alphonse Rusakaza yabwiye Taarifa ko uriya musaza yatemwe mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo yari agiye muri Uganda gusura abavandimwe.
Yagize ati: “Bamutemye yagiye muri Uganda gusura abavandimwe be.Yagiyeyo aciye mu nzira za panya, zitemewe.”
Rusakaza asaba abaturage kwirinda kujya muri Uganda baciye mu nzira zitemewe kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Alphonse Rusakaza avuga ko Karangwa Callixte yajyanywe kuvurizwa mu Kigo nderabuzima cya Rwempasha.
Taarifa yamenye ko uriya mugabo yatemwe ubwo yangaga ko abasirikare ba Uganda bamwambura 7000 Frw.
Abaturage nibo bamutabaye bamukura aho yari ari mu murima w’umuceri yakomeretse.

Karangwa yatemewe muri Rwempasha ariko akomoka muri Nyagatare
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda2 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga23 hours ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere