Nyagatare: Abasirikare ba Uganda ‘baravugwaho’ gutema Umunyarwanda

Umusaza w’imyaka 70 witwa Karangwa Callixte wo mu murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare afite ibikomere mu mutwe bivugwa yatewe n’ingabo za Uganda zamutemye kuri iki Cyumweru ubwo yajyaga yo gusura abavandimwe be.

Karangwa Callixte asanzwe atuye mu mudugudu wa Marongero, Akagari ka Ryabega, mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha Bwana Alphonse  Rusakaza yabwiye Taarifa ko uriya musaza yatemwe mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo yari agiye muri Uganda gusura abavandimwe.

Yagize ati: “Bamutemye yagiye muri Uganda gusura abavandimwe be.Yagiyeyo aciye mu nzira za panya, zitemewe.”

- Kwmamaza -

Rusakaza asaba abaturage kwirinda kujya muri Uganda baciye mu nzira zitemewe kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Alphonse Rusakaza avuga ko  Karangwa Callixte yajyanywe kuvurizwa mu Kigo nderabuzima cya Rwempasha.

Taarifa yamenye ko uriya mugabo yatemwe ubwo yangaga ko abasirikare ba Uganda bamwambura 7000 Frw.

Abaturage nibo bamutabaye bamukura aho yari ari mu murima w’umuceri yakomeretse.

Karangwa yatemewe muri Rwempasha ariko akomoka muri Nyagatare
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version