Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Akarere Karashinja RSSB Kutishyura Ba Rwiyemezamirimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyagatare: Akarere Karashinja RSSB Kutishyura Ba Rwiyemezamirimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 February 2023 1:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwabwiye itangazamakuru ko hari postes de santé eshatu zidakora kuko ba rwiyemezamirimo bazitaye zituzuye. Buvuga ko byatewe n’uko RSSB itishyuye abo ba rwiyemezamirimo.

 Aya mavuriro abarizwa ahitwa Bwera, Nyendo na Rubira.

Kubera ko ariya mavuriro yatawe, byatumye abaturage bajya kwivuriza kure kandi bari bubakiwe ariya mavuriro ngo abavune amaguru.

Hari umuturage wabwiye Radio/Flash FM ati: “Ntabwo tuzi impamvu kuko bigeze kuzana umuntu witwa Rwibasira akoraho igihe gito aragenda. Ntabwo twigeze tumenya impamvu yahagaritse gukora.”

 Hari uwavuze ko kutagira postes de sante hafi yabo bishyira abagore batwite mu kaga ko kubura aho bisuzumishiriza hafi cyangwa bagura imiti y’indwara zoroheje nka malaria n’ibindi.

Mu kugenekereza, abaturage bavuga ko kuba ariya mavuriro adakora, biterwa n’uko ‘abaganga babuze.’

Rwiyemezamirimo Rwibasira uvugwaho gusiga poste de sante idakora, yavuze ko yambuwe n’Akarere.

Ati:“Najyaga kurangura imiti muri Pharmacie nkoresheje amafaranga yanjye. Mfite amasezerano y’Akarere ka Nyagatare, ko bazajya bansubiza amafaranga buri kwezi nkajyana inyemezabwishyu y’imiti naguze. Bimaze amezi ane ntayo mbona, mpitamo kwandika mbasubiza ivuriro ryabo .”

 Ku ruhande rw’Akarere, ubuyobozi buvuga ko ifungwa ryariya mavuriro ryatewe na ba barwiyemezamirimo bayata kandi kubona ababasimbura bikagorana.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri aka karere witwa Nakato Agnes avuga ko ibyo kwamburwa amafaranga  kw’aba rwiyemezamirimo byabazwa ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB.

Ati “ Ntabwo navuga ngo mfite abantu b’aba ‘private partners’ k’uburyo nakuramo undi n’iyo mbogamizi dufite kandi ntabwo nakwicara ngo mvuge ngo turayikemura uyu munsi cyangwa ejo. Ni ukugenda tubishishikariza abantu, kandi ikindi gituma ba rwiyemezamirimo bazita, akarere siko kabishyura, amasezerano bayagiranye na RSSB.”

Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB nacyo kivuga  ko kitagomba kubazwa ifungwa rya postes de santé.

Uwo mu ishami rya mutuelle muri RSSB witwa Alexis Rulisa avuga ko nta bibazo by’igihe kirekire bafitanye na ba rwiyemezamirimo b’amavuriro

Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarirwa postes de santé 83.

Ku rundi ruhande ariko, izikora ni 47 mu gihe izindi zababuze,  zikambaza ibigo nderabuzima bikazitiza abaganga.

TAGGED:AbaturageAmavurirofeaturedNyagatare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Tuzacunaguzwa N’Abaducumbagiza Kugeza Ryari?’ Perezida Kagame Abaza Abanyarwanda
Next Article Ibintu 10 Bidasanzwe Mu ‘Mushyikirano 2023’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?