Nyagatare: Bafatanywe Amasashi 121,000

Abagabo 10 bafatiwe mu Murenge wa Matimba mu Kagari ka Kagitumba mu Karere ka Nyagatare binjiza mu Rwanda amasashi 121,000 kandi atemewe. Abatuye aka gace gakora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda nibo babwiye Polisi ko hari abantu 10 bafite amasashi nk’ayo, nayo ikora igikorwa(operation) cyo kubafata.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police( SP) Hamdun Twizerimana yavuze ko abo bagabo bafatiwe mu cyuho iwabo mu rugo bari gupakurura ayo masashi.

Polisi yarabasatse ibaze isanga bafite amasashi 121,000 bari bavanye muri Uganda.

SP Twizerimana ati: “Twari dufite amakuru yizewe twahawe n’abaturage ko hari itsinda ry’abantu binjiza magendu y’ibicuruzwa bitandukanye babivanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, nibwo twateguye igikorwa cyo kubashakisha baza gufatanwa amapaki 605 arimo amasashe ibihumbi 121”.

- Advertisement -
Amwe mu mashashi yafatiwe Kagitumba avanywe muri Uganda

Yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatanwa ayo masashe, aburira abakomeje kwinjiza magendu n’ibicuruzwa bitemewe  ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version