Jeannette Kagame Yashimye Umutima W’Urukundo Uranga Ababyeyi B’Abagore

Madamu Jeannette Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza wahariwe kuzirikana urukundo bagirira abagize imiryango.

Mu butumwa yabageneye yavuze ko ababyeyi b’abagore ari abantu barangwa n’urukundo rusendereye, rugangwa n’ubwitange butagira umupaka ku miryango yabo by’umwihariko no ku gihugu muri rusange.

Ni ubutumwa yabageneye kuri iki Cyumweru taliki 14, Gicurasi; umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uruhare umubyeyi w’umugore agira mu buzima bw’umuryango muri rusange ariko no mu buzima bw’umwana by’umwahariko.

Ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ati: “ Umunsi mwiza ku babyeyi b’abagore! Babyeyi, muri isoko y’urukundo n’ubwitange ku miryango yanyu, haba mu byishimo no mu bihe bigoye. Tubashimiye umutima wanyu uhora uzirikana ineza.”

- Advertisement -

Abagore ku isi hose bagira ingorane zitandukanye.

Abafite ibibazo kurushaho ni abagore babyara ariko bakabyarira mu bihugu birimo intambara cyangwa ibiherutse guhura n’ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

Abagore bo muri Ukraine, abo muri Sudani, abo mu bihugu byakomwe n’amapfa nka Somalia, ibice bimwe bya Kenya n’ahandi ku isi bari mu bagore bahangayitse kurusha abandi ku isi.

Mu Rwanda n’aho hari abagore baherutse guhekurwa n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Intara y’Amajyaruguru n’abo mu Turere tumwe tw’Intara y’Amajyepfo.

Abo bose isi irabifuriza guhangana n’ibyo bibazo kandi, ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame aherutse guhumuriza abantu bose bahuye n’ibi bibazo ko Leta izabashumbusha, bagasubirana ubuzima bahoranye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version