Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Bisi Ya Trinity Yakoze Impanuka Ihitana Bane Barimo Umugore Utwite
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyagatare: Bisi Ya Trinity Yakoze Impanuka Ihitana Bane Barimo Umugore Utwite

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2023 7:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuturage uturiye umupakawa Kagitumba azindutse abwira Taarifa ko ahagana saa yine z’ijoro bisi ya Trinity yahakoreye impanuka ihitana abantu bane barimo umugore utwite. Byabereye neza neza hafi ya bariyeri igabanya u Rwanda na Uganda mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba, Umudugudu wa Munini.

Ngo ni mbere y’uko ugera ahitwa No Man’Land. Umushoferi w’iriya bisi yahise ava mu modoka ariruka ajya muri Uganda.

Uwaduhaye amakuru avuga ko byabaye abireba.

Bisi ya Trinity yaje yihuta cyane iturutse mu Rwanda ishaka kwambuka.

Bivugwa ko hari hashize igihe runaka hari amakuru avuga ko umuntu yambuka atiriwe ahagarara bityo shoferi imodoka ayihata umuriro.

Mu buryo bumutunguye, yaje gusanga hari amakamyo aparitse hafi aho arayakatira ayarenze ahura na bariyeri y’ibyuma bishinyitse biba bigamije kubuza umuntu kubyegera.

Yabikatiye ariko kugarura imodoka mu muhanda ngo ayihe icyerekezo nyacyo biranga iragwa.

Uwaduhaye amakuru utifuje ko dutangaza amazine ye yagize ati: “ Biba nabirebaga. Yirukaga cyane wagira ngo yari yahanzweho”.

Avuga ko we na bagenzi be bahise batabara bakuramo abantu ariko bane muri bo bari bapfuye.

Umwe muri abo bane ni umugore wari utwite.

Avuga ko barangije gutanga ubutabazi saa munani z’ijoro ryakeye  kandi na Polisi yari ihari irabafasha ijyana inkomere n’imirambo kwa muganga.

Ikindi twamenye ni uko uriya bisi yari irimo abantu 32.

Hari andi makuru tugishakira impamo yayo avuga ko abapfuye ari batatu ariko umuturage wabonye biba we avuga ko hapfuye abantu bane barimo umugore utwite nk’uko twabivuze haruguru.

Iyi nkuru turakomeza kuyibakurikiranira…

TAGGED:featuredImpanukaNyagatarePolisiRwandaTrinityUgandaUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Imaze Igihe Ineka Umuyobozi Wa UN
Next Article Gasabo: Abari Kuvugurura Stade Amahoro Babonye Umubiri W’Uwazize Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?