Nyagatare: Bisi Ya Trinity Yakoze Impanuka Ihitana Bane Barimo Umugore Utwite

Umuturage uturiye umupakawa Kagitumba azindutse abwira Taarifa ko ahagana saa yine z’ijoro bisi ya Trinity yahakoreye impanuka ihitana abantu bane barimo umugore utwite. Byabereye neza neza hafi ya bariyeri igabanya u Rwanda na Uganda mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba, Umudugudu wa Munini.

Ngo ni mbere y’uko ugera ahitwa No Man’Land. Umushoferi w’iriya bisi yahise ava mu modoka ariruka ajya muri Uganda.

Uwaduhaye amakuru avuga ko byabaye abireba.

Bisi ya Trinity yaje yihuta cyane iturutse mu Rwanda ishaka kwambuka.

- Advertisement -

Bivugwa ko hari hashize igihe runaka hari amakuru avuga ko umuntu yambuka atiriwe ahagarara bityo shoferi imodoka ayihata umuriro.

Mu buryo bumutunguye, yaje gusanga hari amakamyo aparitse hafi aho arayakatira ayarenze ahura na bariyeri y’ibyuma bishinyitse biba bigamije kubuza umuntu kubyegera.

Yabikatiye ariko kugarura imodoka mu muhanda ngo ayihe icyerekezo nyacyo biranga iragwa.

Uwaduhaye amakuru utifuje ko dutangaza amazine ye yagize ati: “ Biba nabirebaga. Yirukaga cyane wagira ngo yari yahanzweho”.

Avuga ko we na bagenzi be bahise batabara bakuramo abantu ariko bane muri bo bari bapfuye.

Umwe muri abo bane ni umugore wari utwite.

Avuga ko barangije gutanga ubutabazi saa munani z’ijoro ryakeye  kandi na Polisi yari ihari irabafasha ijyana inkomere n’imirambo kwa muganga.

Ikindi twamenye ni uko uriya bisi yari irimo abantu 32.

Hari andi makuru tugishakira impamo yayo avuga ko abapfuye ari batatu ariko umuturage wabonye biba we avuga ko hapfuye abantu bane barimo umugore utwite nk’uko twabivuze haruguru.

Iyi nkuru turakomeza kuyibakurikiranira…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version