Nyagatare: Hari Kubakwa Uruganda Rw’Amata Y’Ifu

Mu Karere ka Nyagatare hagiye kuzura uruganda rukora amata y’ifu. Ruzajya rukusanya amata y’inka zo muri Nyagatare, muri Gatsibo, muri Kayonza no muri Kirehe.

Ni two turere dufite inka nyinshi kurusha ahandi mu Rwanda.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prof Ngabitsinze yasuye aho ruriya ruganda ruri kubakwa.

Ruri kubakwa n’Uruganda Inyange k’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda.

- Advertisement -

Amata yo muri turere twavuzwe haruguru si yo yonyine azakusanywa ahubwo n’ayo mu tundi turere dufite aborozi basanzwe bakorana na Inyange Industries n’aho bazajya bajyanayo amata atunganywemo ifu.

Kwakira amata y’aborozi bizatangira muri Kamena, 2023.

Ni uruganda rwatangiye kubakwa mu mpera za 2021, rukazuzura rutwaye asaga Miliyari Frw 45.

U Rwanda rurashaka kongera umukamo kugira ngo ruhaze isoko ry’imbere( cyane cyane muri Kigali) ariko runagurishe ku isoko mpuzamahanga.

Imwe mu mpamvu ikunze gutuma umukamo ugabanuka ni uko ubwatsi bwuma, inka zikananuka.

Mu mezi make ashize, abaturage b’Umujyi wa Kigali batakaga bavuga ko amata yahenze.

Icyo gihe Leta yavuze ko kugira ngo ikibazo gikemuke, ari ngombwa ko hakubakwa imihanda izafasha aborozi kugeza amata mu makusanyirizo, nayo akayavana aho yakusanyirijwe ayageza ku masoko harimo n’irya Kigali.

Ahagarukwaho cyane ni mu rwuri rw’inka zo muri Gishwati kuko naho zikamwa menshi ariko ntagere i Kigali ku kigero yifuzwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version