Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare Igiye Kubaka Urugomero Ruzaha Akarere Amazi Yo Kuhira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare Igiye Kubaka Urugomero Ruzaha Akarere Amazi Yo Kuhira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 July 2024 4:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere taliki 29, Nyakanga, 2024 mu Karere ka Nyagatare hatangijwe imirimo yo kubaka urugomero runini ruzakusanya kandi rugatunganya metero kibe miliyoni 55 z’amazi yo guha abatuye imirenge itandukanye y’aka Karere.

Ibikorwa byo kubaka uru rugomero byatangirijwe mu Mirenge ya Karama na Rukomo.

Uru rugomero rwa Muvumba ruzatanga amazi yo kuhirira imyaka, ayo guha inka rutange na Kilowatt 1000 z’amashanyarazi.

Mu myaka itatu nibwo biteganyijwe ko ruzaba rwuzuye, rukaba ruri kubakwa ku buso bwa hegitari 400 ku ishoramari rya miliyoni € 121.

Abahanga mu by’imyubakire bavuga ko bazacukura ubujyakuzimu bwa metero 39 ndetse n’ubutambike bwa metero 160 kugira ngo amazi azabe ari menshi bihagije.

Ubutambike bwarwo buzanakora no ku Murenge wa Gatunda.

Ruzubakwa ku bufatanye bwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere na Leta y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe umutungo kamere w’amazi, Dr Emmanuel Rukundo nawe yemeza ko ariya mazi azagirira u Rwanda akamaro mu buryo butandukanye.

Avuga ko ariya mazi azafasha mu kuhira imirimo iri ku buso bwa hegitari 9,640.

Yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ati: “Ni urugomero ruzaba rufite ubushobozi bwo gufata amazi menshi agera kuri meterokibe miliyoni 54. Aya mazi azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu harimo kuhira imyaka nko mu mirima iri ku buso bwa hegitari 9,640 hazavamo igice kizahabwa abaturage bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi aho meterokibe ibihumbi 50 buri munsi azajya ahabwa abaturage”.

Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe umutungo kamere w’amazi, Dr Emmanuel Rukundo

Avuga ko hazavamo igice cy’amazi azajya ahabwa amatungo, kuko ku kigereranyo cy’umwaka hazajya hatangwa meterokibe ibihumbi 700 z’ayo mazi.

Mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro iki gikorwaremezo, Dr. Rukundo avuga ko uru rugomero ruzatanga umuriro w’amashanyarazi ungana na kilowatt 1000.

Ni urugomero rufite umwihariko w’uko ruzajya rufata amazi yajyaga ateza umwuzure mu mirima y’abaturage bigatuma barumbye.

Ni igikorwaremezo kandi kishimirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen.

Gasana avuga ko uriya mushinga ari kimwe mu bikorwaremezo bihambaye bigiye kubafasha mu kuhira no kwegereza abaturage amazi ahagije.

Ati: “Uyu mushinga niwuzura uzatuma amazi atongera guhagarara, iki cyuho kizavaho kuko hari imirenge tudafitemo ibikorwa byo kuhira cyangwa se n’aho dufite ibikorwa byo kuhira  ugasanga ari ku buso buto. Ubu rero iyi mirenge bazakoreramo bizatuma amazi ashobora kuhagera neza tukuhira”.

Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo guteza imbere ingomero ku buryo haboneka amazi menshi yakoreshwa mu iterambere ry’ubuhinzi binyuze mu kuhira.

Yihaye ingamba z’uko kuva mu 2021 kugeza mu 2030 mu gihugu hose hazaboneka amazi ahagije, acunzwe neza kandi ashobora gukoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

U Rwanda ni igihugu cy’imisozi miremere, imigezi n’ibiyaga.

u Rwanda rufite ibiyaga bihagije

Hejuru ya 70% y’ibiyaga byarwo biba mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Bugesera kakaba aka mbere gafite byinshi.

Ibindi biyaga byinshi ariko bito biba mu ishyamba rya Pariki y’Akagera.

Ikiyaga kinini kurusha ibindi  kiba mu Ntara y’Uburasirazuba, icyo ni ikiyaga cya Muhazi.

TAGGED:AmazifeaturedIkigoNyagatareRukundoUrugomero
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwandakazi Yayoboye Ikigo Cya Banki Ikomeye Mu Karere
Next Article Colonel Kazarama Yasubiye Muri M23
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?