Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Yahaye Umupolisi Ruswa Ya Frw 11,000 Arayanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyagatare: Yahaye Umupolisi Ruswa Ya Frw 11,000 Arayanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 March 2023 10:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda riherutse gufata umusore w’imyaka 25 y’amavuko wari uhaye umupolisi ruswa ya Frw 11,000. Yashakaga ko asubizwa moto ye yari yafatiwe mu makosa.

Byabereye mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Gashenyi ubwo Polisi yagenzuraga ibyangombwa by’uriya musore igasanga adafite ibimwemerera kuyitwara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizerimana ati: “Abapolisi bamuhagaritse ubwo yari abagezeho atwaye moto ifite nimero iyiranga RG 935 Y.  Bamwatse uruhushya rumwemerera gutwara ibinyabiziga ararubura.”

SP Twizeyimana avuga ko nyuma y’uko Moto yari imaze gufatwa, uwo musore ‘yikojeje’ ku ruhande akura amafaranga mu mufuka angana Frw 11,000 ayahereza umwe mu bapolisi  amusaba ko yamusubiza moto ye akigendera.

Yahise yambikwa amapingu.

SP Twizeyimana yagiriye inama abatwara ibinyabiziga kwikuramo imyumvire yo gushaka gutanga ruswa, igihe bafatiwe mu ikosa iryo ari ryo ryose.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

Yagize ati: “Niba utwaye ikinyabiziga ugafatirwa mu ikosa, kirazira kumva ko watanga amafaranga ngo ukurirweho iryo kosa.  Si yo nzira yakurengera ahubwo uba urimo kurushaho kwishyira mu kaga kuko ruswa iri mu byaha bitihanganirwa kandi bifite ibihano biremereye.”

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gatunda kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4, ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

TAGGED:featuredMotoNyagatarePolisiRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article M23 Yavuye Mu Bice Yari Ifite, Mai-Mai Irabifata
Next Article Abanya Zimbabwe Batorotse Gereza Y’Afurika Y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?