Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare:Umuturage Wa Uganda Yarasiwe Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyagatare:Umuturage Wa Uganda Yarasiwe Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 January 2023 7:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa yamenye ko hari umuturage wa Uganda witwa Turyahikayo Jackson uherutse kuraswa apfira mu Mudugudu wa Tabagwe, Akagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe ubwo yateraga icumu abashinzwe umutekano b’u Rwanda bashakaga kumufatana magendu yari yanjiranye mu Rwanda.

Yari ari kumwe n’abandi bane( bose hamwe ari batanu) bambuka igice cy’umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda bitemewe kwambukiraho, batunguka muri Tabagwe.

Bari bafite imifuka irimo ibicuruzwa bitandukanye, bafite  ibikombe 54 binywerwamo ibintu bitandukanye, amakarito atanu arimo amavuta ya glycerin n’andi makarito atanu  y’amavuta ya mukorogo bita Amara lotion.

Uwarashwe hamwe na bagenzi be bari binjiriye ku gice cy’umupaka w’u Rwanda na Uganda ahitwa Mukarugira, hari taliki 17, Mutarama, 2023.

Mu kazi kabo ko gucunga umutekano w’u Rwanda, abawushinzwe basakiranye n’abo baturage ba Uganda barabahagarika kugira ngo bamenye ikibagenza.

Aho kubyemera, bahise barakara, umwe muri bo witwa Turyahikayo Jackson atera icumu abashinzwe umutekano w’u Rwanda ariko ntiyaryizibukira.

Tabagwe ni umwe mu mirenge ya Nyagatare ikora kuri Uganda

Hakurikiyeho gutera abashinzwe umutekano w’u Rwanda amabuye nibwo nabo barekuye amasasu afata umwe muri abo baturage bo muri Uganda amutsinda aho, abandi bane bayabangira ingata basubira iwabo.

Itangazo No 185/07.05.01 ryasohotse Taliki 22, Mutarama, 2023 rivuga iby’iki kibazo dufitiye kopi, rifite igika kivuga ko mu kwiruka basize aho uwo murambo ndetse na bimwe mu byo bari bazanye mu Rwanda kubicuruza magendu.

Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gatunda mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare.

Taliki 20, Mutarama, 2023[nyuma y’iminsi itatu bibaye] abo mu muryango w’uwapfuye baje kureba umurambo w’umuntu wabo.

Abo baturage ni abo muri  district ya Rukiga, Kamwezi, mu Mudugudu wa Rwamatunguru, ariko baje mu Rwanda batungukiye ku mupaka wa Buziba.

Uko ari babiri bemeje ko uwapfuye ari umuntu wabo barangije basubira iwabo kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo buvugane n’ubw’u Rwanda uko uwo murambo wazahererekanywa ugasubizwa iwabo ugashyingurwa.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’Icyumweru gitangira kuri uyu wa 23, Mutarama, 2023 ari bwo umurambo usubizwa bene wo.

Itangazo ryasinywe na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba CG Emmanuel Gasana

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police(SP) Hamdun Twizeyimana yatubwiye ko ataramenya neza iby’ayo makuru, ko ari buze kugira icyo abitubwiraho.

Ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye, mu Rwanda hasariwe cyangwa hafatirwa abaturage b’ibihugu bituranye narwo babaga baje kuhinjiriza magendu cyangwa ibiyobyabwenge.

Byabereye kenshi Karere ka Gicumbi, aka Nyagatare, aka Rusizi n’aka Rubavu.

Si abasivili gusa barashwe cyangwa bagafatwa n’inzego zirinda u Rwanda ahubwo hari n’abasirikare cyangwa abapolisi( biganjemo abo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo) byabayeho.

Polisi y’u Rwanda uvuga ko ibyinshi mu biyobyabwenge cyangwa magendu bigaragara mu Rwanda biba byaturutse hanze yarwo.

Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo nibyo bihugu bishyirwa mu majwi kenshi.

Ku rundi ruhande, hari Abanyarwanda bajyayo kubitunda ariko barafatwa n’ubwo atari bose.

Ubuyobozi bw’u Rwanda busaba abaturage barwo kuzibukira ibyo bikorwa kuko bimunga ubukungu kandi bigashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi baturage mu kaga.

Intara y’i Burengerazuba nayo iri mu Ntara zikunze gucishwamo ibiyobyabwenge na magendu.
TAGGED:featuredIntaraMagenduNyagatarePolisiTabagweUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Ndayishimiye Yategetse Ko Inama Zizajya Zikorwa Mu Kirundi
Next Article Abanyarwanda Bakina Umukino W’Igare Bageze Muri Gabon
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?