Umugaba w’Ingabo zirwanira k’ubutaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yaganiriye na mugenzi we wa Somalia n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar k’ugukomeza imikoranire mu bya gisirikare.
Nyuma yo kwitabira itangizwa ry’Inama y’abagaba bakuru b’ingabo zirwanira k’ubutaka ryakozwe na Perezida Kagame, Major General Nyakarundi Vincent nibwo yaganiriye nabo basirikare bakuru.
Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka za Qatar yitwa Brig Gen Mubarak Nasser Al-Shaie n’aho uwa Somalia ni Brig Gen Sahal Abdulahi Omer.
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda buvuga ko ibiganiro byahuje aba bayobozi byibanze ku gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu no gukomeza imikoraniranire.
Maj Gen Vincent Nyakarundi yanahuye kandi na mugenzi we mu ngabo z’Ubufaransa, General Pierre Schill nawe witabiriye iyi nama, iki gihugu kikaba cyaragize uruhare mu mitegurire y’iyi nama iri kubera i Kigali ikaza kurangira kuri uyu wa Gatatu.
Gen Mubarakh Muganga uyobora ingabo z’u Rwanda nawe yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubufaransa zirwanira k’ubutaka.


