Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi

Umugore witwa Mukamusoni Ancilla wari utuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe yaraye yishwe akaswe ijosi ku myaka 63.

Hari mu ma saa kumi za mu gitondo kuri iki Cyumweru ubwo byamenyekanaga ko uyu mukecuru yishwe n’abantu bataramenyekana, akaba yari atuye mu kagari ka Nyanzoga, Umurenge wa Cyanika.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo abamwishe batahurwe.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabwiye Taarifa ko buriya bwicanyi bwabaye kuri uyu wa Gatandatu, bakaba basanze uriya mugore yaciwe ijosi.

Avuga ko uriya mubyeyi yari asanzwe abana n’umukobwa, uwo mukobwa akaba yabajijwe na RIB mu iperereza ryahise ritangira kuri ubwo bwicanyi.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku byo babona bishobora gutuma habaho ubwicanyi. Yabasabye kandi kuzaha RIB amakuru yayifasha gufata abakekwaho buriya bwicanyi.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version