Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club

Perezida Paul Kagame yabaye umukuru w’igihugu wa gatandatu muri Afurika winjiye muri gahunda ya Giants Club y’umuryango mpuzamahanga uharanira kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, Space for Giants, ubwo kuri uyu wa Gatandatu yashyiraga umukono ku masezerano abyemeza.

Ni amasezerano yasinyiwe muri Village Urugwiro, ubwo Perezida Kagame yari kumwe na Dr Max Graham washinze ndetse uyobora Space for Giants, na Lord Lebedev ufatwa nk’umuyobozi w’icyubahiro wa Space for Giants na Giants Club.

Giants Club ihuza abakuru b’ibihugu muri Afurika n’abagize izindi nzego zirimo abaterankunga, abakora mu bijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, abahanga n’abandi batandukanye.

Bose bahuriza hamwe ijambo bafite muri politiki, ubukungu n’ubumenyi, hagamijwe kurengera inyamaswa nini zisigaye muri Afurika kimwe n’aho zituye.

Nk’uko byatangajwe n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, uretse kwemera gushyigikira Giants Club, hari n’ibintu by’ingenzi Perezida Kagame yiyemeje.

Birimo guteza imbere ishoramari ryo mu gihugu na mpuzamahanga mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ubukerarugendo, hagamijwe kongera umusaruro uturuka mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima by’agasozi mu iterambere ry’igihugu.

Hari kandi guteza imbere ubufatanye bw’inzego za leta n’abikorera mu kunoza imicungire y’ibidukikije kamere n’ishoramari rijya mu byanya bibungabunzwe; kurwanya ubucuruzi bubujijwe bw’ibinyabuzima by’agasozi mu Rwanda no mu baturanyi barwo; no kurwanya ibibazo bishobora kubaho hagati y’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima by’agasozi.

Hashingiwe ku ntego za Giants Club, inzira yo kuzigeraho ngo ni ugufasha za guverinoma mu guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije, bigahuzwa n’ishoramari rikenewe kandi rikorwa mu buryo burambye, byose bikagira uruhare mu guhanga imirimo mishya ariko n’ibidukikije bigasugira.

Perezida Kagame yiyongereye kuri Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Uhuru Kenyatta wa Kenya, na Yoweri Museveni wa Uganda, babarizwa muri Giants Club.  

Umuryango Space for Giants ukorera mu bihugu icyenda bya Afurika, ukita cyane ku kurengera inzovu n’ibyanya zituyemo.

U Rwanda rumaze kubaka izina mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ahanini kubera imbaraga rwashyize mu kwita ku ngagi zisigaye hake ku isi. Ni ibikorwa bijyana n’ubukerarugendo bukomeje kwinjiriza igihugu amadovize.

Uretse mu kwita ku ngagi, u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kuvugurura Pariki y’Igihugu y’Akagera, ku buryo ubu ari intaho y’inyamaswa eshanu zikomeye kuri uyu mugabane zirimo inzovu, intare, ingwe, imbogo n’inkura.

Ibyo bigahuzwa n’uko izo mbaraga zibyara umusaruro binyuze mu bukerarugendo, amafaranga avamo akifashishwa mu iterambere ry’igihugu.

Dr Graham yashimye ibikorwa u Rwanda rwakoze muri rwo rwego, rurangajwe imbere na Perezida Kagame. Ni ibikorwa bihura neza n’intego za Giants Club.

Yakomeje ati “Biduteye ishema rikomeye kandi dushimishijwe cyane no kuba Perezida Kagame yinjiye muri Giants Club.”

Ibihugu bihurira muri Giants Club byihariye hejuru ya kimwe cya kabiri cy’inzovu 415.000 zisigaye muri Afurika. Botswana yihariyemo izisaga ku 150.000.

Abahanga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’agasozi bavuga inzovu ari inyamaswa y’ingenzi cyane, kuko iyo ibungabunzwe n’iziba hafi yayo zisugira. Bituma ba mukerarugendo biyongera, bigatanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu.

Mu mishinga Giants Club imaze igiramo uruhare harimo kubaka uruzitiro rurimo amashanyarazi rutuma inzovu zitonera abaturage mu bihugu bya Gabon, Kenya na Uganda. Harimo n’ibikorwa byo gushaka inkunga zikenewe mu byanya bibungabunzwe mu bihugu bya Uganda na Gabon.

Ubwo amasezerano yo kwinjira muri Giants Club yashyirwagaho umukono

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version