Umugore witwa Martha aravugwaho kwica umugabo we hanyuma umurambo akawutaba mu gikari.
Amakuru twahawe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Tare aho byabereye avuga ko uriya musaza( yari afite hejuru y’imyaka 50) yatangiye kubura ku Bunani ni ukuvuga taliki 01, Mutarama, 2023.
Umugore ukurikiranyweho biruya bwicanyi we afite imyaka 50 y’amavuko.
Nyakwigendera yitwaga Xavier Habimana akaba yarabanaga n’umugore we Martha mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Nkumbure, Umurenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tare witwa Callixte Mudahunga yabwiye Taarifa ko nyuma y’uko uriya mugabo akomeje kubura, abantu babazaga umugore we aho yagiye akabasubiza ko yagiye gupagasa za Kigali.
Byaje kuba ikibazo aho abana b’uwo musaza bahamagaye Nyina( ari nawe uvugwaho kwica umugabo we) bamubaza aho Se ari.
Mudahunga avuga ko byaje kugeza aho uwo mugore asanga atakomeza kubihishira, arerura avuga ko ari we wamwishe umurambo akarutaba mu gikari cy’urugo rwabo.
Mudahunga ati: “ Akirangiza kubitangaza yahise abura, ubu ari gushakishwa.”
Icyakora yavuze ko ibivugwa byose ari ugukekeranya kubera ko nta gisubizo cy’ubugenzacyaha kiratangazwa kuri ubu bwicanyi.
Taarifa iracyategereje icyo ubugenzacyaha budutangariza kuri ubu bwicanyi bugiye kumara amezi abiri bubaye.
Amakuru avuga ko ukurikiranyweho buriya bwicanyi yahungiye mu Bugesera cyangwa mu Mujyi wa Kigali akaba ari gushakishwa.