Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 September 2025 7:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Byabereye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.
SHARE

Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette basagariwe n’abagizi ba nabi babateze bakabakubita. Byabayeho kuwa Gatatu mu masaha y’umugoroba buri bucye kuwa Kane Tariki 11, Nzeri, 2025 bakajya gusezerana ku Murenge wa Bushenge muri Nyamasheke.

Byabereye mu Kagari ka Impala muri uyu Murenge, ubwo abagizi ba nabi babategaga bakabakubita ku buryo bajyanywe mu bitaro nk’uko bagenzi bacu ba Radio/TV10 babyanditse.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ababahohoteye bari batarafatwa, icyakora ubuyobozi bw’aho byabereye buvuga ko hari abakekwaho urwo rugomo ariko bakaba batari bafashwe ubwo inkuru ya mbere ya bagenzi bacu yakorwaga.

Taarifa Rwanda yagerageje kuvugana n’ubuvugizi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba ngo batubwire niba hagati aho abo bantu barafashwe gusa nta gisubizo kiraboneka.

Abakorewe urwo rugomo bari bavuye kuzana imyenda bari burimbane ku munsi wo kurahirira imbere y’amategeko ko umwe yemeye gushyingiranwa na mugenzi we.

Mu ma saa tatu z’ijoro nibwo bahuye n’aka kaga bageze mu Mudugudu wa Runyinya mu Kagari ka Impala bakagirirwa nabi.

Iradukunda Josiane wari kumwe n’umugeni ubwo bari basize umusore gato bagiye gusezera ku mukecuru utari bubashe gutaha ubukwe kubera uburwayi yavuze ko bageze hirya bategwa n’abasore babiri babambura ibyo bari bafite batangira kubakubita.

Yabisobanuriye itangazamakuru agira ati: “Bahise bankubita umutego wa rugondihene(jido) ngwa hasi banyambura telephone, umugeni arayibima bamukubita urushyi rwiza rwiza yikubita hasi.  Hanyuma abwira umwe muri bo ko yamumenye yitwa Dushime uwo ahita amukubita umugeri mugeni agwa hasi. Hahise haza akandi gasore kagufi cyane kankubita urushyi kandyamisha hasi gakuramo imyenda yose nanjye kanyambura umupira, nkabwira ko ntashobora kuryamana nako n’iyo kanyica gahita gahamagara undi waruri gukubita mugeni azana icyuma agiye kukintera Fiston aba arahageze aragifata nawe batangira kumukubita.”

Uyu musore wari uje gutabara umugeni we yatabaye atinze ho gato, agaruka aje kureba icyatuye umugeni we gutinda nibwo asanze ibintu byakomeye.

Abagizi ba nabi baramubonye bamuteraniraho arabarwanya, gusa baramuganza kubera ubwinshi bwabo.

Bamukomerekeje mu mutwe bakoresheje icupa ariko aza gutabarwa n’umuturage wahageze afite imbwa ziramoka zirabakanga bariruka babasiga aho ari intere!

Aho ubutabazi bubagereyeho, bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bushenge gihita kibohereza mu bitaro bya Bushenge aho bari kuvurirwa mu gihe ubukwe bwo bwahise busubikwa.

Umujyanama w’ubuzima witwa Sinumvayabo Costasie wabakurikiranye yabwiye Radio/TV10 ko ababagiriye nabi basize babashegeshe.

Ati: “Umugabo niwe bashegeshe cyane. Ubu bagiye kumucisha mu cyuma. Umugeni nawe araryamye n’akantu tumuhaye ko kurya akariye aryamye. Umusore ararembye cyane we ntabasha no kwicara.”

Iwabo w’umugeni naho bacitse umugongo nyuma yo kumva iyo nkuru mbi.

Kubera ko hari abaturanyi bamenye amakuru bamaze kwitegura no kuza mu bukwe, batunguwe kandi bababazwa n’iyo nkuru.

Hari uwitwa Mukandilima wavuze ko we na bagenzi be bari bakereye ubukwe ariko batungurwa no gusanga aho bwari bubere ari agahinda gusa.

Ati: “Twe ni agahinda gusa ubu twumiwe! Urabona ko twari tuje mu bukwe, ubu ntituzi uko biri bugende.”

Kandama Césalie nawe ati: “Nari mvuye gusokoresha, ariko nta gahunda y’ubukwe ihari bisa n’aho byarangiye. Nonese niba wumva umusore atabasha kweguka…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe avuga ko mu bakoze uru rugomo hari abamaze kumenyekana bagishakishwa.

Ati: “Kugeza ubu hari amazina ya bamwe twamaze kumenya cyane ko umugeni yabamenye, harimo uwitwa Eric n’uwitwa Dushime. Twari no kuba twabafashe ni uko bahise biruka ubwo irondo ryari rihageze. Ni agatsiko k’abantu bigize ibihazi ariko ntago bari hejuru y’amategeko tugiye kubakurikirana.”

Abaturage bavuga ko iryo tsinda risanzwe rizwiho ibikorwa by’urugomo mu isantere ya Bushenge ariko ko iyo hagize ufatwa arekurwa bidateye kabiri bagasaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano kubihagurukira.

Ubuyobozi bwahise bujya gukorana inama n’abaturage ahabereye uru rugomo mu rwego rwo kubahumuriza.

Abo mu miryango yari bukoreshe ubukwe bavuga ko bababajwe no gusubika ubukwe bw’abana babo bitewe n’amaherere, bakongeraho ko bahombejwe n’uko byabaye baramaze kwitegura ibintu byose.

TAGGED:abageniBushengeNyamashekeUmugeniUrugomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe
Next Article Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?