Nyamasheke: Abahinzi Batojwe Gufumbiza Inkari

Mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke hari abahinzi bashimira Croix Rouge yabatoje gufumbiza inkari kugira ngo bazamure umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Abo baturage barimo abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda n’abagize koperative ‘Abahujumugambi’, ifite abanyamuryango 120 bahinga ibihingwa bitandukanye kuri metero kare 6000.

Umwe muri bo witwa Nyiranshimiyimana Chantal  ati: “Tumaze imyaka ibiri duteresha imyaka  imborera kandi Croix Rouge y’u Rwanda niyo yaduhuguye uko nyuma y’iminsi mirongo ine twuhira, tumenaho inkari  kandi twasanze ziruta imvaruganda.”

Inkari bakoresha bafumbira bazibona zimanutse mu muyoboro Croix Rouge yafashije mu gushyiraho, ukaba uzivana mu kigo cy’ishuri kiri hafi aho.

Ibyari umwanda byahindutse isoko yo kweza ibihingwa.

Abo baturage bishimira ko inkari zituma beza cyane kubera ko muri bo hari uwateye ibilo 25 yeza ibilo 125 kandi ngo hari ikizere ko na toni izera mu gihe kiri imbere.

Jean Nderabakura uyobora ikigo cyubatswemo uriya muyoboro kitwa GS.Cyimpindu ahubatswe ubwiherero n’ikigega cya litilo 50, 000 gifatirwamo izo nkari avuga ko iri koaranabuhanga rifasha mu kunoza isuku.

Yabwiye itangazamakuru ati: “ Uretse kunoza isuku mu kigo bafata inkari bakazifumbiza imboga zikagaruka, zikadufasha no kunoza imirire y’abana ku ishuri“.

Umwe mu bakorerabushake ba Croix Rouge mu Murenge wa Kirimbi witwa Ugirabantu Jean yasobanuye uko bazikoresha.

Ati: “Iyo inkari zimaze kugera mu kigega hari imipira izizana dufite n’ikigega kirimo amazi tukabivanga litiro y’inkari tuyivanga muri litiro 3 z’amazi,  tukifashisha amatiyo, tukazikwiza  mu murima nk’uko bavomerera.”

Umwe mu bayobozi ba Croix Rouge y’u Rwanda witwa Mukandekezi Françoise yavuze ko abafatanyabikorwa ba Croix Rouge yo mu gihugu cya Autriche ari bo batera inkunga mu by’ubuzima no gufasha abaturage kugira imibereho myiza.

Yagaragaje agaciro k’imishinga imaze kuhakorerwa, asaba abaturage kongera ubuso buhingwa.

Ati: “Imishinga imaze gukorwa irimo guha abantu amatungo,imiyoboro y’amazi,kubaka icyumba cy’umukobwa no gukoresha ifumbire y’inkari bifite agaciro karenga miliyoni Frw 203, tuzakomeza kubaba hafi turabasaba kongera ubuso buhingwa”.

Walter Hajek ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Croix Rouge ya  Autriche yavuze ko abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke bafite imbaraga zo gukora, yizeza ko bagiye kuganira, barebe uko ibikorwa byose batera inkunga byakongerwamo imbaraga.

Si mu karere ka  Nyamasheke honyine Croix Rouge y’u Rwanda iterwamo inkunga na Croix Rouge ya Autriche ahubwo batera inkunga igikorwa cyo gutanga amahugurwa ku  bafasha b’abaganga( abaforomo n’ababyaza) no gutanga serivisi z’imbangukiragutabara mu bitaro bya Nyamata na Kibirizi.

Emmanuel Mazimpaka ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda. ( Ifoto@ UMUSEKE.RW)
Batanze na Ambulance
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version