Taarifa Rwanda yamenye ko hari ba Gitifu bane b’Imirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke bandikiye ubuyobozi babumenyesha ko beguye, gusa nta mpamvu y’ubwegure bwabo turamenya kugeza ubu…
Akarere ka Nyamasheke gasanganywe Imirenge 15; bivuze ko ubu imirenge 11 ari yo ifite ba Gitifu.
Gusezera kwabo kwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29, Werurwe, 2024, amabaruwa y’abo bayobozi agezwa ku buyobozi bukuru bwa Nyamasheke.
Abo twamenye ko basezeye ni Mudahigwa Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Nabagize Justine wari Umunyabamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Bigirabagabo Moїse wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri.
Taarifa Rwanda yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke witwa Placide Muneza atubwira ko ayo makuru ari bwo akiyumva.
Muneza Placide ati: “Ibyo sindabimenyaho kuko nibwo nkibyumva. Niriwe mu nama sinakurikiranye”.
Icyakora avuga ko agiye gukurikirana akaza kutubwira uko byifashe.
Uyu muyobozi yaboneyeho kutumenyesha kon nyuma yo kuvugana natwe yahise ajya mu nama y’Inama Njyanama y’aka Karere ‘ishobora’ kuza gusuzumirwamo iyegura ry’abo bayobozi.
Ikarita y’imiterere y’Akarere ka Nyamasheke yerekana ko uretse Umurenge wa Nyabitekeri, indi mirenge itatu isigaye yose ikoranaho.

Amakuru yandi aboneka kuri iyi dosiye turayatangariza abasomyi…