Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Bahengereye Nyina Asinziriye Bamunigisha Umugozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamasheke: Bahengereye Nyina Asinziriye Bamunigisha Umugozi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2023 6:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’abasore babiri biyemerera ko bishe Nyina kuko bamusabanga umunani ntabyumve neza. Nyina yari akiri muto kuko yari afite imyaka 47 y’amavuko n’aho abo basore bo umukuru yari afite imyaka 23 murumuna we afite imyaka 18 y’amavuko.

Byabereye mu Mudugudu wa Gatebe, Akagari ka Susa, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke.

Imvaho Nshya yanditse ko abo basore bemera ko banize umubyeyi wabo bakoresheje umugozi banikaho imyenda mu rugo babanagamo na we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Cyimana  Kanyogote Juvénal avuga ko  amakuru bayamenye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo, 2023 saa yine z’igitondo (10h00 a.m).

Umwana wa gatatu wa nyakwigendera niwe wabibwiye abahisi n’abagenzi ko Nyina yapfuye,

Ni umwana w’imyaka 13 y’amavuko.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kanjongo avuga ko bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku masambu.

Kanyogote ati: “Barakekwa (abo basore) ni byo,  ariko bakimara gufatwa biyemereye ko ari bo bamunize bakoresheje umugozi wanikwaho imyenda, babikora mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo, bahengereye aryamye asainziriye.”

Umuyobozi avuga ko bajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, amakuru arenzeho azamenyekana nyuma y’iperereza rya RIB.

Soma izindi nkuru zisa n’iyi muri Nyamasheke:

Nyuma Y’Umusore Wiciye Ababyeyi Be i Nyamasheke, Undi Yashatse Gusambanya Nyina

TAGGED:AbavandimweAmasambufeaturedNyamashekeNyinaUmutungo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yaganiriye Na Blinken Ku Mutekano Muke Uri Muri DRC
Next Article Dosiye Irega CG Gasana Yagejejwe Mu Rukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?