Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Batwitse Abantu Babashinja Ubujura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Nyamasheke: Batwitse Abantu Babashinja Ubujura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 July 2025 11:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Karengera mu Murenge wa Kirimbi abaturage baherutse gutwika abantu babiri babashinja kwiba Frw 420,000. Igitangaje ni uko nyuma byagaragaye ko ‘atari’ bo bayibye.

Umukozi wo mu rugo rwibwemo ayo mafaranga yaje kuvuga ko ari we wayatwaye, abivuga atinze, abantu bamaze gutwikwa.

Kugira ngo bimenyekane, byatewe n’uko umwe mu batwitswe yagiye ku biro by’Urwego rw’Ubugenzacyaha kurega ko yatwitswe arengana.

Abo batwitswe nyuma y’uko umukecuru witwa Nyirabatoni Nelie w’imyaka 83 abuze Frw 420,000 akeka ko yibwe n’abaturanyi be.

Abo baturanye bakibimenya bahise bafata abantu babiri bakekagaho kubiba babazirikisha umunyururu w’igare ushyushye cyane, barabakanyaga kugira ngo bemera ko ari bayibye, ariko banga kubyemera.

Nyuma umushumba wo muri urwo rugo yaje kwemera  ko ari we wayibye nyuma baramusaka bamusangana Frw  200,000 andi avuga ko azajya akora ayabishyura.

Umwe mu batwitswe yagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ngange, avuyeyo aricecekera ariko undi ahitamo kujya kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba atanga ikirego cy’urugomo yakorewe.

Abatwitse abo bantu bahise bafata inzira bajya i Kigali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Habimana Innocent yabwiye itangazamakuru ko  amakuru bamenye ari uko mu gihe cyo gutwika abo baturage hari abantu benshi nyamara akaba ari nta n’umwe watanze amakuru.

Nawe yemeza ko kugira ngo ayo makuru amenyekane byatewe n’uko umwe mu bakorewe urwo rugomo yagiye kurega.

Ati: “Amakuru yamenyekanye ari uko umwe mu batwitswe agiye gutanga ikirego muri RIB”.

Yasabye abaturage kureka kwihanira kuko bitemewe n’amategeko, avuga ko uwahemukiwe aba agomba kurega.

Hagati aho, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bugiye gukorana inama n’abaturage.

Ikindi ni uko impamvu ivugwa ko yatumye abaturage banga gutanga amakuru kuri icyo kintu, ari uko uvugwa muri iki kibazo ari umwe mu ‘bavuga rikijyana’.

TAGGED:GutwikaNyamashekeubujuraUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article IGP Namuhoranye Araburira Urubyiruko
Next Article Amerika Ihangayikishijwe Na Politiki Za Netanyahu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?