Mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Karengera mu Murenge wa Kirimbi abaturage baherutse gutwika abantu babiri babashinja kwiba Frw 420,000. Igitangaje ni uko nyuma byagaragaye ko ‘atari’ bo bayibye.
Umukozi wo mu rugo rwibwemo ayo mafaranga yaje kuvuga ko ari we wayatwaye, abivuga atinze, abantu bamaze gutwikwa.
Kugira ngo bimenyekane, byatewe n’uko umwe mu batwitswe yagiye ku biro by’Urwego rw’Ubugenzacyaha kurega ko yatwitswe arengana.
Abo batwitswe nyuma y’uko umukecuru witwa Nyirabatoni Nelie w’imyaka 83 abuze Frw 420,000 akeka ko yibwe n’abaturanyi be.
Abo baturanye bakibimenya bahise bafata abantu babiri bakekagaho kubiba babazirikisha umunyururu w’igare ushyushye cyane, barabakanyaga kugira ngo bemera ko ari bayibye, ariko banga kubyemera.
Nyuma umushumba wo muri urwo rugo yaje kwemera ko ari we wayibye nyuma baramusaka bamusangana Frw 200,000 andi avuga ko azajya akora ayabishyura.
Umwe mu batwitswe yagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ngange, avuyeyo aricecekera ariko undi ahitamo kujya kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba atanga ikirego cy’urugomo yakorewe.
Abatwitse abo bantu bahise bafata inzira bajya i Kigali.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Habimana Innocent yabwiye itangazamakuru ko amakuru bamenye ari uko mu gihe cyo gutwika abo baturage hari abantu benshi nyamara akaba ari nta n’umwe watanze amakuru.
Nawe yemeza ko kugira ngo ayo makuru amenyekane byatewe n’uko umwe mu bakorewe urwo rugomo yagiye kurega.
Ati: “Amakuru yamenyekanye ari uko umwe mu batwitswe agiye gutanga ikirego muri RIB”.
Yasabye abaturage kureka kwihanira kuko bitemewe n’amategeko, avuga ko uwahemukiwe aba agomba kurega.
Hagati aho, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bugiye gukorana inama n’abaturage.
Ikindi ni uko impamvu ivugwa ko yatumye abaturage banga gutanga amakuru kuri icyo kintu, ari uko uvugwa muri iki kibazo ari umwe mu ‘bavuga rikijyana’.