Imibereho mibi no gukomerekera ku rugamba byatumye abasirikare ba DRC baherutse guhungira mu Rwanda bitabwaho n’ingabo zarwo.
Kuri uyu wa Mbere nibwo abasirikare bagera ku 100 bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bageze mu Rwanda binjirira mu Karere ka Rubavu nyuma yo gushushubikanywa na M23.
Ubarebye ku jisho wabonaga ko bananiwe, bakeneye kurya neza no kuruhuka, kandi abafite ubuzima bubi bakavurwa.
Bakigera mu Rwanda bambuwe intwaro, bajyanwa ahantu habugenewe ngo bitabweho.
Nubwo abenshi ari abagabo ubona ko bakuze, muribo harimo n’abakiri bato, ubona ko bazahajwe n’igihe bamaze mu ntambara.
Imirwano yari imaze iminsi ibera muri Goma no mu nkengero zayo niyo yatumye babona ko ubuzima bwabo bwarushaho kurokoka bahungiye mu Rwanda.
Amashusho ari kuri X arerekana abasirikare b’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi bari kuvura abo basirikare ba Congo.
Bamwe barapfuka ibisebe abandi bakabasuzuma umutima ndetse n’izindi ngingo ngo harebwe ko abafite ubuzima bubi bafashwa, bakavurwa.