Nyamasheke: Imbwa Z’Inyagasozi Zirica Amatungo Y’Abaturage

Ihene z’umuturage witwa Jean Urayeneza zishwe n’imbwa z’inyagasozi zirirwa zibunga mu Midugudu irimo uwa Mutiti mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke.

Izo mbwa zasanze izo hene ziziritse mu gisambu aho bari baziragiye zirazadukira zirazirya.

Zizisanze ziziritse ziri no kunyagirwa kuko hari mu mvura nyinshi.

Nyiri urugo ayo matungo yororewemo yagiye kureba aho abana bari bayahuye ngo ayacyure asanga yapfuye,  imbwa zayariye ibyo mu nda.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyato butangaza ko ikibazo cy’izo mbwa zirya amatungo y’abaturage atari gishya.

Jean Paul Harindintwari uyobora Umurenge wa Cyato yavuze ko atari ubwa mbere izo mbwa zirya amatungo y’abaturage mu Murenge ayobora.

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ubundi ntibyemewe kuragira cyangwa kuzirika amatungo ku gasozi. Ariko nk’izo hene niba binakozwe nyira zo abe aziri iruhande cyangwa azicungire hafi, nabona imvura ikubye azicyure kuko nubwo zitanaribwa n’izo  mbwa zanibwa n’abajura cyangwa ibindi bikoko bikazirya”.

Yasabye abaturage kujya baba hafi y’amatungo yabo.

Harindintwari avuga ko hatangiye ubuvugizi kugira ngo izo mbwa zicwe aho kugira ngo zikomeze kurya amatungo y’abaturage.

Yaboneyeho no gusaba abaturanyi kujya batabarana, uwagize ibyago ihene ye igapfa, akaba yashumbushwa n’abaturanyi.

Mu rwego rwo kwirinda ko abaturage barya izo hene zishwe n’imbwa z’inyagasozi, ubuyobozi bwategetse ko zihambwa.

Kurya inyama z’itungo ryishwe n’imbwa y’inyagasozi bishobora guteza akaga ko kurwara indwara zitandukanye kuko ntawe uba uzi niba izo mbwa zitari zirwaye.

Si ubwa mbere mu Rwanda havuzwe ikibazo cy’inyamaswa z’agasozi zica amatungo y’abaturage kuko byigeze kubaho ubwo inyamaswa zicaga imitavu yorororwaga muri Gishwati.

Cyabaye ikibazo gikomeye kugeza ubwo Perezida Kagame yabikomozagaho ari mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Cyahise gihagurukirwa ntibyatinda kiracyemuka…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version