Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke-Rutsiro: Inkuba Yishe Batatu Barimo Umwana W’Imyaka 16
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamasheke-Rutsiro: Inkuba Yishe Batatu Barimo Umwana W’Imyaka 16

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 September 2023 1:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukobwa w’imyaka 16 mu Karere ka Nyamasheke n’abandi babiri mu Karere ka Rutsiro ku mugoroba tariki 8 Nzeri 2023 baraye bishwe n’inkuba yabakubise mu mvura yaguye muri iki gice.

Iyi nkuru kandi yishe amatungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Bigirabagabo Moise avuga ko byabereye mu Kagari ka Kibingo, Umudugudu wa Gituruka.

Uwo mu Murenge wa Gihombo yapfiriye kwa muganga ubwo bari bamujyanye kumuvuza ngo barebe ko yazanzamuka.

Gitifu Bigirabagano yagize ati: “ Inkuba yakubise umukobwa witwa Uwimana Jeanette w’imyaka 16, abaturage bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Kibingo ariko aza kwitaba Imana.”

Muri uwo Murenge kandi hari inka ebyiri n’ihene zishwe n’iyo nkuba.

Mu Karere ka Rutsiro, inkuba naho inkuba yakubise abaturage babiri barapfa mu Murenge wa Manihira, mu Kagari ka Muyira, mu Mudugudu wa Mujebeshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Basabose Alex yabwiye Kigali Today y ko abaturage babiri bakubiswe n’inkuba bapfuye undi arakomereka.

Amabwiriza ya Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), avuga ko mu gihe cy’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza) hari ibice bitandukanye by’igihugu bizagira imvura nyinshi ishobora guteza umwuzure, inkangu n’izindi ngaruka.

MINEMA isaba abaturage kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera, hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi akoreshwe.

Isaba abaturage gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe.

Abaturage basabwa kandi kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi.

Basabwa kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

Rutsiro: Agace Kari Mu Twa Mbere Twibasirwa N’Inkuba Ku Isi

TAGGED:AbaturagefeaturedInkubaNyamashekeRutsiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mangosuthu Gatsha Buthelezi Yapfuye
Next Article Kazungu ‘Ashobora’ Kuzaburanishirizwa Mu Ruhame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?