Ntihinyurwa Pierre w’imyaka 13 yigaga muri G.S Makoko mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke witeguraga gukora ikizamini cya Leta kirangiza amashuri abanza yapfuye ari muri Siporo
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yigagaho witwsa Silas Ntagwabira yabwiye itangazamakuru ko uyu munyeshuri yapfuye ku wa Gatanu taliki 19, Mata, 2024 ahagana mu masaha y’igicamunsi ari kumwe na bagenzi be muri Siporo.
Ntagwabira avuga ko mbere y’uko abanyeshuri bajya gukina, mwarimu wabo yababajije niba hari abarwaye, abari barwaye barabivuga bavanwa mu bandi ariko uwo wapfuye we ngo yumvaga nta kibazo afite ajya gukinana n’abandi.
Bidatinze uwo mwana yikubise hasi ajya muri coma, hanyuma mwarimu wa Siporo aratabaza.
Abandi barezi bo kuri icyo kigo baratabaye, bakora ubutabazi bw’ibanze, bahamagara imodoka n’ababyeyi be bamujyana mu bitaro ariko aza kuhagwa.
Silas Ntagwabira yabwiye UMUSEKE ati: “ Umwana yirukaga ashaka ko bamuhereza umupira, asubira inyuma yitura hasi. Mwarimu yarampamagaye ambwira ko umwana yagiye muri koma n’abandi barezi duhamagaza imodoka iraza n’ababyeyi be tumujyana mu Bitaro bya Kibogora bavuga ko ubwonko bwe bwahise businzira”.
Ikindi ni uko ngo uwo mwana nta bundi burwayi yari afite kugeza ubwo yahuraga n’iki kibazo
Icyakora ngo uwo mwana yari amaze igihe gito abwiye ababyeyi be ko atameze neza, ibi byago bibaye bataramujyana kwa muganga ngo bamenye uko ubuzima bwe bwifashe.
Uwo mwana yaraye ashyinguwe.